SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuramyi Emmy yashyize hanze indirimbo”Umushumba yakomoye kubyo yakorewe n’abantu yizeraga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Umuramyi Emmy yashyize hanze indirimbo”Umushumba yakomoye kubyo yakorewe n’abantu yizeraga
Iyobokamana

Umuramyi Emmy yashyize hanze indirimbo”Umushumba yakomoye kubyo yakorewe n’abantu yizeraga

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/24 at 12:16 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Twagirumukiza Emmanuel, uzwi nka Emmy (Emmy official), wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Yarakibirinduye”, yongeye gukora indirimbo yise “Umushumba” yiganjemo ubutumwa bwiza abakristu bakeneye muri iki gihe.

Emmy ni umukristo mu itorero rya ADEPR, muri Paruwasi ya Rango, mu karere ka Bugesera. Indirimbo ye “Yarakibirinduye” yarakunzwe cyane ariko ntabwo yavuzweho rumwe dore ko benshi bibaza bati “ni igiki yabirinduye, ni nde wakibirinduye?. Bamwe badaca ku ruhande, bamushinje kuririmba ibishegu muri Gospel.

Emmy we avuga ko ari igirate umumarayika yabirinduye maze akakicara hejuru . Yavuze ko Yesu yashyinguwe mu mva, ikingishwa igitare, nyuma y’iminsi itatu arazuka. Abagore bagiye ku mva ye, basanga umumarayika yabirinduye icyo gitare, yakicaye hejuru, hanyuma arababwira ati: “Yesu wacu ni muzima.”

Emmy yatangarije AHUPA RADIO  ko indirimbo ye nshya “Umushumba”,  yayanditse ari inkuru mpamo, agendeye ku bintu byamubayeho. Avuga ko Yesu ari we mushumba wenyine udasaba ikiguzi icyo ari cyo cyose. Yagarutse ku nkuru y’ibyamubayeho avuga ukuntu yizeye abantu nyuma bakamutenguha. Yavuze ko Yesu  ari umushumba mwiza akaba areberera intama ze.

Yagize ati: ”Nabonye kwizera umwana w’umuntu bigoye, nizeye abantu mbishingira amafranga menshi, barangije bansiga nyishyura ngenyine kandi baranyizezaga ko bazamfasha kuyishyura, birangira uko na n’ubu.

Ibi mbivuga mu gitero cya 2 aho ngira nti: “Wizera umwana w’umuntu ariko ibyo akwizeza ntabikore, ndabizi ko ntawukorera ubuntu, ahubwo bisaba ikiguzi ngo abikore, Yesu wenyine ni we mushumba udasaba ikiguzi ngo abikore.”

Emmy yavuze ko akunda iyi ndirimbo ye nshya ndetse ko iyo ayiririmba afashwa cyane, akajya mu mwuka. Ati: “Mfite Umushumba mwiza, n’imigambi amfiteho ni myiza. Urukundo agira, ni ukuri nta bwo abeshya, ni we unyobora. Iyo ndi kuririmba iyi ndirimbo njya mu mwuka cyane.”

Nyuma yo gusohora indirimbo “Yarakibirinduye”, Emmy yakomeje umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo abinyujije mu mpano ye idasanzwe yo kuririmba, asohora izindi ndirimbo zirimo iyo yise “Ibishura”, ubu akaba yamaze gushyira hanze “Umushumba.”

Emmy yavuze ko afite gahunda gukomeza gukora umuziki no kwamamaza ubutumwa bwiza. Ati “Mfite gahunda yo gukomeza kwagura umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko umwaka utaha wa 2026 ateganya gushyira hanze album ye ya mbere  kugira ngo abantu barusheho kumumenya no kuryoherwa n’ibihangano bye.

 

You Might Also Like

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican

Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

Nsanzabera Jean Paul March 24, 2025 March 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RDC :Félix Tshisekedi yashyize ava kw’izima yemera ibiganiro na M23

March 11, 2025
Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 3 bihembo bya Salax Awards bigiye kongera gutangwa na AHUPA

January 18, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Latvia

October 2, 2024
Andi makuru

Ange Kagame yahawe imirimo mu biro bya Perezida

August 2, 2023
Imikino

Amakipe azahura na APR FC muri CAF Champions League yamenyekanye

July 25, 2023
Imyidagaduro

Zacu Entertainment yishimiye ibyo yagezeho mu myaka ibiri imaze ishinzwe

December 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?