SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Princess Cici wabaye Miss Supranational Rwanda 2022 yambitswe impeta
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Princess Cici wabaye Miss Supranational Rwanda 2022 yambitswe impeta
Imyidagaduro

Princess Cici wabaye Miss Supranational Rwanda 2022 yambitswe impeta

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 17, 2025
Share
SHARE

 Umulisa Charlotte uzwi nka Princess Cici wabaye Miss Supranational Rwanda 2022, yambitswe impeta y’urudashira n’umukunzi we.

Uyu mukobwa usanzwe aba muri Pologne yabwiye yadutangarije  ko umukunzi we akomoka muri iki gihugu.

Ati “Aba muri Pologne, twahuriye kuri Facebook bitangira tuvugana bisanzwe nyuma turakundana. Sinzi uko byaje ariko ni inshuti, akaba n’inshuti yanjye magara.”

Yavuze ko iby’ubukwe ataramenya uko bimeze kuko umugabo ari we uzabimubwira, ariko avuga ko byanga bikunze ari vuba.

Ati “Iby’ubukwe byo bizamenywa n’umukunzi wanjye, ariko nawe nzi ko afite amatsiko yabyo. Vuba aha muzabimenya.”

Mu 2022 Miss Umulisa yagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational International, ariko ntibyakunda kubera ibibazo byabayeho.

Yari asanzwe ari umunyeshuri muri Pologne, aho yigaga ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli ari nabyo yaminujemo.

Umulisa atoranywa yaherukaga kuza mu bakobwa 10 ba mbere ubwo yitabiraga irindi rushanwa ry’ubwiza rya Miss Warsaw 2021. Yari asanzwe ari umunyamakuru kuri TV Bet muri Pologne.

Muri Gicurasi 2022 ubwo yatangazwaga nk’uzahagararira u Rwanda, yari yavuze ko yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa mu buryo bwose bushoboka.

Irushanwa rya Miss Supranational yari yitabiriye ryari rigiye kuba ku nshuro ya 13. U Rwanda rwatangiye kwitabira mu 2012. Iri rushanwa ribera muri Pologne.

 

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwitabiriye igihango cy’urungano
Papa Cyangwe yateguye ibitaramo yise Live&die’ I Rubavu na Musanze
Fally Merci yashimiwe n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda atungurwa n’ibyamamare byinshi (Amafoto)
King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL
Zuby Comedy ryateguje iserukiramuco ry’urwenya I Burundi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Caesars Palace Games Online

February 25, 2025

Huff And Puff Slot Machine

February 25, 2025

Free Jackpot World Coins

February 25, 2025

Where Can I Download 5 Dragons Pokies For Free For Australian Players

September 5, 2023

Spin City Online Pokies

February 25, 2025

What Are The Best No Deposit Casino Bonuses In Ireland

September 14, 2018

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?