Umuraperi Curtis Jackson wamamaye nka 50 muri Leta zunze ubumwe yayomoje amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko amaze iminsi mu bitaro nyuma yo kuraswa n’abantu batamenyekanye
Aya makuru yanditswe cyane mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga n’abantu benshi ndetse no mu bitanzamakuru muri Letza Zunze ubumwe z’Amerika avuga ko uyu 50 Cent yajyanjywe kwa muganga bwangu nyuma yo kuraswa .
Ayo makuru yavuga ko uyu mugabo w’Imyaka 49 wakunzw mu ndirimbo nka In da Club ni zindi nyinshi yajyanywe kwa Muganga nyuma yo kurasirwa I Los Angeles agakomereka cyane .
50 Cent abinyujije ku rukutwa rwe rwa Instragram yavuze ko nta kibazo afite mu buzima bwe ndetse ko ayo makuru ari ibihuha atazia ababisakaje icyo bari bagamije .
Yasoje asaba abakunzi be ko bagomba guhyira hamwe umutima agira ati ‘ Ntimuhangayike cyane meze neza ayo makuru ni ibihuha.