Umuhanzi Butera Knowless, arahamagarir Abanyarwanda guhaguruka bakamagana amahanga akomeje gufatira u Rwanda ibyemezo, barushinja kugira uruhare mu ntambara irimo kubera muri Kivu y’Amajyaruguru n’Iy’Amajyepfo.
Nubwo u Rwanda rukomeje gushinjwa kuba rufasha umutwe wa M23, ntirwahwemye kubihakana, ahubwo rugasaba Leta ya RDC guhagarika gukorana na FDLR, umutwe w’abarwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Butera Knowless yakebuye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, avuga ko byagombye kuba byarihannye nyuma y’uko barebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikorwa mu 1994.
Yifashishije urubuga rwe rwa X, uyu muhanzikazi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakabaye yarabaye isomo ku bihugu bitandukanye bikomeje gufatira u Rwanda ibihano.
Yanditse ati: “Ariko, abo batanga ibihano bari he ubwo abarenga miliyoni bo mu miryango yacu bicwaga urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994? kuki batihaye ibihano kubera ko ubwabo bararebereye Jenoside iba ntibagire icyo bakora.”
Muri ubwo butumwa bwe, Butera Knowless agaragazamo uburyo FDLR yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igafashwa ntinahabwe ibihano, ahubwo ibi bihugu bikaba bikomeje gufatira ibihano u Rwanda.
Ati: “Barebereye abicanyi ba FDLR, barahunga, bongera kwishyira hamwe, bakomeza amarorerwa yabo, none ubu amateka arimo kwisubiramo, ntibabahannye, ntibabakoreye ubugenzuzi, baracecetse gusa, none amateka arimo kwisubiramo, none ngo barashaka kutwigisha, kuduhanira kuba duharanira kubaho, kudutegeka uko twakwikura muri ibyo bibazo? Gute se?
Asoza ubutumwa bwe, uyu muhanzikazi yashishikarije Abanyarwanda guhagurukira hamwe bakereka ibyo bihugu ko banyuze muri byinshi bibi birenze ibi kandi bakabyikuramo.
Ati: “Mureke twese duhaguruke tubereke ko twaciye muri byinshi bibi kurusha. Iki ni Igihugu cyacu u Rwanda, ejo hacu. Ntituzigera duhara, ntiducika intege u Rwanda ruhagaze rwemye, nk’uko bisanzwe.”
Butera Knowless aherutse gutangaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yamusize ari muto kandi isiga ihitanye abantu batandukanye bo mu muryango we, aho yasigaranye n’umuntu umwe gusa, ikabasiga nta cyizere cy’ubuzima, bakacyongererwa na gahunda nziza zitandukanye za Leta, zirimo FARG n’izindi zafashije zikinafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi guhobera ubuzima.
e