Porogaramu ya Skype y’ikigo cya Microsoft igiye gufungwa, ibikorwa byayo byimurirwe mu yindi ya Microsoft Teams iri mu zigize Microsoft Suite, ikaba ifasha mu koroshya itumanaho hagati y’amatsinda y’abantu.
Microsoft yari yaguze Skype mu 2011, yishyuye miliyari 8,5$. Ni nyuma y’uko iki kigo cyari gikomeje kwaguka cyane, ahanini kubera ikoranabuhanga ryo gufasha abantu gutumanaho barebana mu buryo bwa video, ibintu bitari bisanzwe muri ibyo bihe.
Mu 2017, Microsoft yatangiye gukora irindi koranabuhanga rishobora gufasha abantu gutumanaho, cyane cyane nk’amatsinda. Iri koranabuhanga ryabyaye porogaramu yitwa Microsoft Teams, iza kongerwa kuri serivisi ziboneka muri Microsoft Suite.
Microsoft Teams ifasha mu koroshya itumanaho hagati y’amatsinda ari gukora ku mushinga runaka, mu rwego rwo kuzamura umusaruro. Iyi porogaramu ifasha abantu kuvugana imbonankubone, kwandikirana, gusangira amakuru akubiye mu nyandiko ngari n’ibindi.
Abari basanzwe bakoresha Skype bazakomeza gukoresha Microsoft Teams nk’uko bari basanzwe bakoresha Skype. Byitezwe ko Skype yafunguwe bwa mbere mu 2003, izafungwa muri Gicurasi uyu mwaka.