SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda
Andi makuru

Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 28, 2025
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma  y’amezi 6 agiye  kwongera kugirira uruzinduko mu Rwanda.

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi ruzaba “mu minsi iri imbere” yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025.

Muri gahunda y’uruzinduko rw’uyu musirikare, harimo kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi ndetse n’umutekano wo mu karere.

Gen Muhoozi yashimangiye aya makuru, ayasangiza (repost) abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma atangaza ubutumwa bw’uru ruzinduko.

Muri ubu butumwa buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, uyu musirikare yagize ati “Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”

Gen Muhoozi yanditse ubundi butumwa mu Cyongereza, asobanurira abatumva Ikinyarwanda, ati “Namenyeshaga abantu bacu bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n’u Rwanda ni umwe! Iteka.”

CDF w’u Rwanda uvugwa Gen Muhoozi ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Uyu musirikare aheruka mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

You Might Also Like

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko

Annette Murava akomeje kugaragaza urukundo akunda umugabo

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

Nsanzabera Jean Paul February 28, 2025 February 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

CAN 2023: Côte d’Ivoire izaba idafite abakinnyi bane mu mukino izakina na Congo Kinshasa

February 5, 2024
Andi makuru

Imirambo 14 y’abasirikare ba SANDF baguye muri DRC yacyuwe iciye ku butaka bw’U Rwanda

February 7, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye mu muhango wirahira rya Perezida mushya wa Ghana

January 7, 2025
Andi makuru

Amb Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Côte d’Ivoire

March 7, 2025
Imyidagaduro

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

May 29, 2025
Ikoranabuhanga

Uruganda rwa Playstion rugiye kugabanya abakozi 900 kubera ibihombo

February 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?