Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yasezeranyije Abanyamulenge bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubabohora.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, nyuma y’aho Colonel Michel Rukunda alias Makanika wayoboraga umutwe wa Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yiciwe mu gitero cya drone.
Mu butumwa bwaherekeje ifoto ya Col Makanika, Lt Col Ngoma yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko abibwira ko bazatsemba Abanyamulenge bari muri RDC bibeshya, kandi ko vuba aba Banye-Congo bazabohorwa, bidegembye mu gihugu cyabo.
Yagize ati “Genda ubwire abatekereza ko bagiye gutsemba Abanyamulenge muri RDC ko bibeshya. Abanyamulenge ni Abanye-Congo, bari mu gihugu cy’abakurambere babo; ni abantu bamurikiwe n’umucyo w’Imana kandi vuba bazabohorwa kugira ngo bidegembye mu gihugu cyabo.”
Col Makanika yiciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro bya Twirwaneho mu gace ka Gakangara muri teritwari ya Fizi tariki ya 19 Gashyantare 2025. Yari amaze imyaka irenga ine atorotse igisirikare cya RDC kugira ngo atabere Abanyamulenge bari bakomeje kwicwa.
Uyu musirikare wahawe na Twirwaneho ipeti rya ‘Général’ yishwe mu gihe abarwanyi ba M23 bakomereje muri Kivu y’Amajyepfo urugamba rwo kubohora RDC. Bivugwa ko M23 iri gusatira ibice Abanyamulenge batuyemo.