SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Imbamutima za Fally Merci nyuma yo kwegukana Miliyoni 10 muri Youth Konnect
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Imbamutima za Fally Merci nyuma yo kwegukana Miliyoni 10 muri Youth Konnect
Imyidagaduro

Imbamutima za Fally Merci nyuma yo kwegukana Miliyoni 10 muri Youth Konnect

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 19, 2025
Share
SHARE

Umugoroba wa  tariki ya 18 Gashyantare 2025 ni umugoroba w’mateka ku munyarwenya  Fally Merci watangije  ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy  Show  nyuma yo kwegukana igihembo  cya Miliyoni 10 mu irushanwa rya  Youth  Konnect mu birori byabereye  muri  Kigali Convetion Center  I Kigali ku nshuro ya  13

 Ni amarushanwa yasojwe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, aho hahembwe abantu icyenda bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu gushyigikira urubyiruko rukora ishoramari no kuruzamura.

Mu mafaranga agera kuri miliyoni 500 Frw yatanzwe harimo arenga miliyoni 100 Frw zatsindiwe n’abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose barimo n’Umunyarwenya Fall Merci watangije ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy.

Nyuma yo guhabwa igihembo, umunyarwenya Fally Merci yatangaje ko rwari urugendo rutoroshye, kuko rwari rurimo abahanga benshi bafite imishinga ihambaye, ariko akaba ari we usekerwa n’amahirwe.

Ati: “Ni ibyishimo byinshi kuba ari njye watwaye igihembo cya ArtConnekt ku nshuro ya mbere muri ‘Performing Art’.”

Merci yavuze ko atangira guhatanira iki gihembo, yatekerezaga ko naramuka agitsindiye kizamufasha kurushaho kwiteza imbere, ‘kuko miliyoni 10 zakora ibintu bizima.’

Yumvikanishije ko aya mafaranga agiye kuyifashisha mu kugura ibikoresho bye bwite bikenerwa mu gutegura ibitaramo bya Gen-z Comedy, mu gihe yari asanzwe abitangaho akayabo abikodesha.

Ati: “Buriya kugira ngo kompanyi ibike amafaranga, ni uko ibintu biyajyana biba byagabanyutse cyangwa bitagihari. Iyi si inguzanyo, ni ayanjye. Iyo ubonye amafaranga ikintu akora; agufasha kugenda ahantu wari kuzagenda imyaka itanu mu gihe cy’umwaka cyangwa imyaka ibiri.”

“Izi miliyoni 10 Frw zigiye gufasha Gen-z gutera imbere byihuse birushijeho, kubera ko hari ibyari bisanzwe amafaranga bigiye kuvaho kubera iki gihembo.”

Yasobanuye ko gutsindira igihembo nk’iki atari inzozi yigeze arota ubwo yatangiraga uyu mushinga, kuko yabitangiye nk’ibintu yumvaga akunze gusa. 

Ati: “Gukora ibintu ukunda birafasha, bizana umusaruro ariko ntabwo aba ari yo ntego. Intego ni uko bigenda neza. Rero ibintu byose wakora iyo byagenze neza, kugenda neza ni uko nawe hari aho bikugeza.”

Uyu munyarwenya yasobanuye iki gihembo kivuze ikintu gikomeye ku mushinga we wa ‘Gen-z Comedy,’ aho yagize ati: “Ni igihembo kigaragaza ko ari ubayobozi, ari Abanyarwanda bakunda ibintu dukora, baranabizi.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’intambwe ikomeye nk’iyi, urugendo rukomeje kuko nta rwitwazo rundi ruhari cyane ko n’amafaranga ahari kandi akaba yamaze kubona ko ashyigikiwe.

Ati: “Urabona ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi baba badutekereje, kuba bashyigikiye ubuhanzi, bigiye gufasha ubuhanzi.”

Fally Merci yibukije urubyiruko ko imishinga yahawe ibihembo ari iri gukora atari iri mu bitekerezo gusa, abashishikariza gutangirira ku byo bafite batarebeye ku bandi.

Ati: “Ushobora gukoresha ibintu ufite nonaha ngaha, ukagera ku byo ushaka udafite. Rero, ibyo bitekerezo tubishyire ahagaragara. Akenshi dutangirira aho tubona ibintu kandi si ho biba byaratangiriye. Ntiwigane umuntu uwo ari we wese wowe utangire nkawe uvuge ngo ndahera kuri iki kuko nicyo nshoboye, ni na cyo mfite. Icyo kizakugeza ku kindi ushaka, nugira ikinyabupfura no guhozaho.”

Yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bwo gushyigikira urubyiruko n’ubuhanzi muri rusange. Ati “Ubuhanzi bwagutunga, nta bahanzi muzi butunze? Turashimira Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuba yaratekereje ku buhanzi kuko ubuhanzi bugera kure.”

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko mu marushanwa ya YouthConnekt 2024 hakoreshejwe arenga miliyoni 500 Frw mu guhemba abayitabiriye guhera ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu.

 

 

 

 

 

 

You Might Also Like

Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga

Chris Eazzy ari mu gahinda gakomeye ko kubura mama we witabye Imana

Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika

Nsanzabera Jean Paul February 19, 2025 February 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, bashimangiye ko Gakondo iri kw’isonga

November 27, 2023
Utuntu n'utundi

Abasirikare bacu 31.000 nibo bamaze kugwa ku rugamba : Perezida Zelesky

February 26, 2024
Imyidagaduro

Social Mula agiye gushyira hanze Alubumu yise Confidence

January 7, 2025
Imyidagaduro

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

June 4, 2025
Imyidagaduro

Boukuru wazamukiye mu ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise Gikundiro

August 21, 2024
Andi makuru

RDC :Umwana w’umwana w’amezi 8 mu bantu 9 bishwe na ADF

December 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?