SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Goma :M23 yashyizeho inzego zicunga umutekano wo mu muhanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Goma :M23 yashyizeho inzego zicunga umutekano wo mu muhanda
Andi makuru

Goma :M23 yashyizeho inzego zicunga umutekano wo mu muhanda

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published February 18, 2025
Share
SHARE

Abarwanyi ba M23 bagenzura umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bashyizeho umutwe w’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda.

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare, aba bapolisi nibwo batangiye imirimo yabo mu mujyi wa Goma.

Bashyizweho mu rwego rwo guca akajagari, kwigisha uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda, kugabanya impanuka, ndetse n’abazigwamo.

Ni nyuma y’igihe mu mujyi wa Goma hagaragara umuvundo w’ibinyabiziga ndetse n’ababitwara bagenda uko bishakiye.

Byahumiye ku mirari ubwo abarwanyi ba M23 bafataga uyu mujyi, kuko abapolisi ba Leta bari basanzwe bakora ako kazi bakuyemo akabo karenge.

Uko kutagira abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda byagiye bitera impanuka n’umuvundo w’ibinyabiziga mu mujyi wa Goma, kubera kutagendera ku mategeko y’umuhanda.

Abatwara ibinyabiziga n’abakoresha imihanda mu Mujyi wa Goma bavuga ko aba bapolisi bashyizweho na M23 batuje cyane kandi bagenzura buri kantu ku kandi.

Umwe mu baturage w’i Katindo muri Goma yatangarije  itangazamakuru  ko aba bapolisi bafite ikinyabupfura bitandukanye n’abo bari bafite mbere.

Ati: “Baratuje cyane, bo barakora akazi kabo nta guhohotera abaturage, nko kuri UNSTIGO akavuyo kashize, imodoka zirahana umwanya mu kwambuka.”

Undi muturage avuga ko aba bapolisi bambaye impuzankano zitandukanye n’iz’aba Leta ya Kinshasa, kandi ko bafite ibikoresho birimo imbunda n’ibindi by’ubwirinzi bigezweho.

Ati: “Kuva M23 yafata umujyi wa Goma, ibintu bari kubishyira ku murongo. Arakureba mu maso ukibwiriza icyo gukora, nta ruswa baka, nta muturage bahohotera.”

Kuva abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Goma, ubuzima bwarahindutse aho abaturage bishimiye ko uyu mutwe wabagaruriye ituze, bagakomeza ibikorwa by’iterambere, ndetse ko ubu baryama bagasinzira.

You Might Also Like

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Ahupa Radio February 18, 2025 February 18, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

#Kwibuka30 : Isimbi Model yagaragaje agahinda aterwa na se wishwe mu Jenoside atabonye aho umukobwa we ageze

April 9, 2024
Ubuzima

Abagore bo mu Rwanda Bashyizwe igorora na ABN nyuma yo kubazanira ibikoresha bigabanya ububabare mu gihe cy’Imihango

December 2, 2023
Imyidagaduro

igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyasubitswe habura Iminsi 3 gusa ngo kibe

March 5, 2025
Andi makuru

M23 yageneye ubutumwa Leta ya RDC nyuma yo kuva kw’izima ikemera ibiganiro

March 13, 2025
ImyidagaduroIyobokamana

Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3

November 13, 2024
Imikino

Abakinnyi ba Argentine bababajwe nábafana bakubiswe na polisi ya Brésil!

November 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?