Ku Kibuga cy’indege cya Toronto Pearson habereye impanuka ikomeye y’indege, ariko ku bw’amahirwe abagenzi 76 bose bari bayirimo bararokoka.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, ahagana 21:15 ku masaha y’i Kigali. Ni iy’indege ya Delta Air Lines yari ivuye mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itwaye abagenzi 76 n’abandi bantu bane bayikoramo.
Ubwo iyi ndege yari igeze ku kibuga cy’indege cya Toronto Pearson, yabashije kururuka neza, ariko itangiye kugendera ku butaka ihita yiyubika, amapine ajya mu kirere.
Ukuriye itsinda ry’abashinzwe kuzimya umuriro kuri iki kibuga cy’indege yavuze ko hataramenyekana icyateye iyi mpanuka, cyane ko inzira zinyuramo indege zari zimutse ndetse hakaba nta n’umuyaga ukomeye wari uhari.
Ati “Inzira z’indege zari zumutse kandi nta n’umuyaga ukomeye wari uhari.”
Ubuyobozi bw’iki kibuga cy’indege cy’i Toronto bwavuze ko “Twishimiye ko nta wayiguyemo, ndetse n’abakomeretse bikaba byoroheje.”
Inzira ebyiri zikoreshwa n’indege kuri iki kibuga zahise zifungwa kugira ngo hagenzurwe niba nta kibazo zifite.