Umujyi wa Kigali wasinyanye amasezerano y’imikoranire n’abategura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy,’ wiyemeza kubashyigikira mu bikorwa byabo.
Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci utegura ibi bitaramo, yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba binjiye mu mikoranire n’Umujyi wa Kigali.
Ati “Icya mbere ni uko bemeye kudushyigikira, hari inyungu nyinshi tuzabikuramo kandi bizagirira akamaro abanyarwenya, by’umwihariko ababarizwa muri Gen-Z Comedy.”
Ku rundi ruhande, Fally Merci yavuze ko Umujyi wa Kigali icyo wabasabye ari ugukomeza gutegura neza ibi bitaramo, uretse gususurutsa abakunzi b’urwenya bikaba byanakomeza kuzamura impano z’urubyiruko.
Umujyi wa Kigali usinyanye amasezerano na Gen-Z Comedy yitegura kuzuza imyaka itatu itangiye, kuri ubu ikaba ari cyo gitaramo cy’urwenya kiba mu buryo buhoraho mu Rwanda.
Ibi bitaramo byatangiye mu 2022, bizwi cyane mu gusetsa abantu ariko bikagira umwihariko wo kuzamukiramo abanyempano bashya muri uyu mwuga.
Ni bimwe mu byitabirwa ku rwego rwo hejuru aho biba kabiri mu kwezi.