Itorero Ishyaka ry’Intore rigizwe n’abahoze ari inkingi za mwamba mw’itorero Ibihame by’Imana ryaraye rikoze igitaramo cy’amateka cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025 ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo cyabo cya mbere bise “Indirirarugamba” cyiswe icy’amateka cyitabiriwe n’abantu benshi bari mu nzego zose kabone ko amatike y’abashakaga kucyitabira yashize ku isoko habura amasaha make ngo kibe.
Iki gitaramo kimwe n’ibindi bya gakondo biba bifite umwihariko kuva ku mitegurire kugera ku bibera ku rubyiniro biba bifite igisobanuro cyabyo.
Umukino wakinwe muri iki gitaramo wiswe “Indirirarugamba” ari nawo witiriwe iki gitaramo. Ugaragaza Umwami atumaho abasore bari bagize itorero “Indirirarugamba” ngo baze bamwereke ibyo bari bagezeho, ndetse anabateguza kwitegura gutabarira Igihugu.
Bimwe mu byo aba bana bato bereka Umwami birimo ukugaragaza ubumenyi bamaze kunguka mu bijyanye n’imirwano njyarugamba kugira ngo arebe neza ko biteguye gutabara u Rwanda igihe cyose rwaba rubakeneye.
Uyu mukino uvanze n’indirimbo ndetse n’imyiyereko y’intore zatojwe neza ukomeza werekana inkuru y’uko Umwami yakiriye ubutumwa buvuye ku ntasi ze bumubwira ko igihugu kigiye guterwa n’ibihugu by’ibituranyi.
Uyu mwami icyo gihe yashyize hamwe ingabo ze ngo zitegure kujya ku rugamba kurwanya umwanzi.
U Rwanda rwaje guterwa, abana bagize rya torero “Indirirarugamba” bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara n’ubwo bari bakiri mu itorero, ntibiyumvishaga icyatuma bahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.
Umukino ukomeza werekana uko aba bana n’abasore bitwaye ku rugamba kugeza batahukanye intsinzi ndetse bagakomereza mu kwivuga amacumu.
Muri iki gitaramo cyari cyibereye ijisho kandi habayemo umwanya wo gushimira abamugariye mu rugamba rwo kubohora igihugu muri 1994 bari biganjemo abari mu ngabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri1994.
Umuyobozi w’iri torero, Cyogere yatangarije itangazamakuru ko bahisemo kuzana abamugariye ku rugamba mu rwego rwo kwibutsa ubutwari bwabaranze ndetse bikabafasha gutanga isomo ryabo ryo gukunda igihugu.
Ati “Bariya bo noneho ni bakuru bacu mu kuba ingabo, ni ingabo zarwanye urugamba tubona amahoro tukaba dukoze igitaramo nk’iki icyo dukora rero ni ukwibutsa ubutwari bwabo n’abababanjirije tunabwira abakiribato kubuzirikana ndetse no kurushaho gukunda igihugu n’umuco wacyo.”
“Iyo tubabonye bituremamo iby’iyumviro by’uko hagize igikoma natwe twatabara nubwo ubungubu twakinnye turasanira ku ruhimbi ariko hagize ikiba bikaba ngombwa ntakabuza itorero ryaba iyambere.”
muri iki gitaramo kandi haje kugaragaramo bashiki babo maze cyirushaho kugenda neza nkuko Cyogere yari yabitangaje mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru yari yavuze ko mu gaseke bazapfundura hagombaga kugaragaramo na bashiki babo mu gihe byari byitezwe ko kizarangwa n’umuhamirizo w’intore gusa
Itorero ‘Ishyaka ry’intore’ ryashinzwe na bamwe mu bahamirizaga mu Itorero Ibihame by’Imana baherutse kuryiyomoraho bajya gushinga iryabo, iki kikabaaricyo gitaramo cyabocya mbere bakoze kandi kikitabirwa mu mu rwego rwo hejuru cyane
Bamwe mu bazwi basezeye Ibihame by’Imana bakerekeza mu ‘Ishyaka ry’Intore’ harimo Cyogere Edmond, Mucyo w’Icyogere, Gatore Yannick, Ruti Joel n’abandi benshi.