SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/20 at 6:42 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo nyuma baza no kuganira n’intumwa z’u Rwanda na Togo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira imikoranire y’impande zombi.

Biti “Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo nyuma baza no kuganira n’intumwa z’u Rwanda na Togo ku biganiro byibanze ku mikoranire.”

Abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo guteza imbere imikoranire mu ngeri zinyuranye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, imishinga ibungabunga ibidukikije ndetse n’ingufu.

Perezida Kagame yavuze ko kwakira mugenzi we wa Togo ari ibyishimo, yongera kugaragaza ko ibihugu byombi byifuza kwagura umubano mwiza bisanzwe bifitanye.

Ati “Twishimiye kuba turi kumwe nawe, ndizera ko byinshi ari ukukugaragariza ko twishimiye kuba turi kumwe aha, ariko kandi no kongera gusaba ko imikoranire myiza dufitanye by’igihe kirekire hagati y’ibihugu byacu bibiri, twifuza ko yaguka kurushaho uko dukomeza gukorana.”

Yavuze ko nubwo hari inzego zagaragajwe ibihugu byombi byemeranyijwe gukorana ariko imikoranire ishobora no kurenga izo mbibi.

Ati “Hari inzego zagiye zivugwa ariko ubufatanye ntabwo bugarukira kuri izo nzego, dushobora kubigeza ku rundi rwego. Rero ndabashimiye ko mwabonye umwanya wo kuza kudusura n’itsinda mwazanye ryagiranye ibiganiro n’abantu bacu.”

Yerekanye kandi ko nyuma yo gusurana, kugirana ibiganiro no kugira ibyo impande zombi zemeranya hagomba gukurikiraho kubishyira mu bikorwa nta guta igihe.

Ati “Icyo nkunda kwibutsa abantu ni uko iyo twasuranye, tukaganira, tukagira ibyo twemeranyaho ikiba gisigaye rero ni ukujya gukora. Tugakora ibyo tugomba gukora tudatakaje umwanya. Ibi ndabivuga ku mpande zombi haba ku ruhande rwacu no ku ruhande rwanyu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we yabyishimiye kandi bihagije mu gihe byaba bishyizwe mu bikorwa.

Ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama 2025, ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yari aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.

Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono muri Gicurasi 2018, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko u Rwanda ruzajya rwohereza byoroshye umusaruro urimo uw’ibirayi n’indabo.

Mu 2018, itsinda ry’abakozi b’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Togo (Haplucia), ryashimiye politiki y’u Rwanda mu kuyikumira no kuyirwanya, cyane cyane iyo kwifashisha ikoranabuhanga rigamije gukumira ibihuza ushaka n’utanga serivisi.

Mu 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda ashima ubuyobozi bwiza bw’intangarugero bwa Perezida Kagame, asaba Abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Yaragize ati “Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko Umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe.”

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yaherukaga mu Rwanda muri Kanama, 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame, byabereye kuri Stade Amahoro.

You Might Also Like

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul January 20, 2025 January 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

David Gail wamenyekanye muri Beverly Hills yitabye imana ku myaka 58

January 22, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Eric Senderi yataramiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu murenge wa Karangazi (Amafoto)

June 25, 2024
Imyidagaduro

Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet yavuye mu bihembo bya Inganji Awards

January 15, 2025
Imyidagaduro

Isimbi Noeline ukina filime z’Urukozasoni yikomye abamwijirira mu buzima .

April 23, 2025
Imyidagaduro

Marie France yatorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi

December 17, 2023
Imyidagaduro

Zeo Trap na True Promises bagiye gutangiza gahunda yo gutaramira abakunzi ba GenZ Comedy Show .

November 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?