SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yaburiye abakomeje gukangisha Adonis Jovon Filer amashusho bagamije kumuteranya n’umukunzi we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > RIB yaburiye abakomeje gukangisha Adonis Jovon Filer amashusho bagamije kumuteranya n’umukunzi we
Imyidagaduro

RIB yaburiye abakomeje gukangisha Adonis Jovon Filer amashusho bagamije kumuteranya n’umukunzi we

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: January 16, 2025
Share
SHARE

Urukundo rwa Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC na Kathia Uwase Kamali uri mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, rukomeje kugerwa intorezo n’abashinja uyu musore ubuhehesi, n’ubwo yamaze gutera ivi, asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore.

Iyi kidobya mu rukundo rw’aba bombi yatangiye kuzamuka nyuma y’ubutumwa uwitwa Ellah Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko uyu musore aryamana n’abandi bakobwa n’ubwo akundana na Kathia Kamali.

Yakomeje abwira Kamali ko “Adonis ntabwo ari uwawe, ni uwacu twese.”

Ni ubutumwa bwasakaye nyuma y’iminsi mike Adonis asabye Kathia Kamali ko yazamubera Umugore, undi arabyemera.

Adonis akimara kubona ubu butumwa yahise abunyomoza akoresheje Urubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagize ati “Ni uwa twese? ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa.”

Ibintu byongeye gufata indi ntera ku mugoroba wo ku wa Kabiri no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo abantu batangiraga guhererakanya amashusho y’ubwambure bivugwa ko ari ayo Adonis yahorereje umwe muri aba bakobwa.

Ni amashusho bigaragara ko yoherejwe hakoreshejwe urubuga rwa SnapChat. Agaragaza umusore usa n’uwicaye mu ntebe yambaye ubusa, afashe igitsina cye mu ntoki.

Nubwo nta cyemeza ko uyu musore ugaragara muri aya mashusho ari Adonis, abayabonye batangiye gutega iminsi urukundo rw’aba bombi, bavuga ko ashobora gutuma basubika gahunda yo kubana, mu gihe abandi bavuga ko ari igihe cyiza cyo kugaragaza imbaraga z’urwo bakundana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Dr. Murangira B. Thierry, yongeye kuburira abakangisha abandi gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwabo, avuga ko ari icyaha gifite ibihano bikomeye.

Dr. Murangira yavuze ko “Ubu butumwa ni ingenzi muri iki gihe turimo cy’ikoranabuhanga. Dufatanye kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga birimo n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’ubwambure.”

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, bwakurikiye ubutumwa bwinshi bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragazaga ko bafite amashusho y’ubwambure y’uyu musore.

Nubwo nta n’umwe wayasakaje ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa busa n’ubutera ubwoba Adonis ni bwinshi, aho hari abavuga ko bafite ayo mashusho ndetse bagasaba abatarayabona kubegera bakayabasangiza.

Inkuru y’amashusho y’ubwambure bwa Adonis yagiye hanze ikurikiye iyari yadutse y’uko uyu musore yaba aca inyuma Kathia Uwase Kamali.

Ku wa 1 Mutarama 2025, ni bwo Adonis yambitse impeta Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, bombi bamenyekanye cyane mu itsinda rya ’Mackenzies’ ryakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Urukundo rwa Adonis na Kathia rwatangiye kuvugwa mu 2020, ubwo uyu mukinnyi yari amaze kuba icyamamare muri Basketball yo mu Rwanda.

Filme yitwa Moana2 yaciye agahigo ko kwinjiza miliyoni 600 muri Box Office
Weasel yifurije Teta Sandra Isabukuru nziza mu mitoma iryoshye
Ibirori byo gusaba no gukwa bya Bahati wahoze muri Just Family byitabiriwe n’ibyamamare byinshi(Amafoto)
Chris Eazy  nyuma yo gupfusha nyina yapfushije Nyirakuru
Itorero Inganzo Ngari rikomeje imyiteguro y’igitaramo ryise ’Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Casino Allowed In Australia

September 5, 2023

Bitwa Monte Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Betebet Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Is The Number Of Online Casino Spins Available In Dublin In 2023

June 10, 2017

Vegas Winner Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Real Online Pokies No Deposit

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?