SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet yavuye mu bihembo bya Inganji Awards
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet yavuye mu bihembo bya Inganji Awards
Imyidagaduro

Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet yavuye mu bihembo bya Inganji Awards

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/06 at 11:09 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Janet yatangaje ko yikuye mu bihembo ‘Inganji Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya Kabiri kuva mu 2020. Ni nyuma y’uko atigeze amenyeshwa n’ababiteguye ibijyanye no kuba ari umwe mu bahatanye.

Uyu mugore agaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba filime bahataniye igikombe cy’umukinnyi wa filime w’umwaka w’umugore (Best Actress of the year) mu bihembo ‘Inganji Awards’ bitegurwa na ‘Rwanda Performing Arts’.

Ni ibihembo bihatanyemo abakinnyi barenga 180, ndetse bamaze iminsi batangiye guhatana mu matora yo kuri internet, kugira ngo amajwi azifashishwe mu guhitamo no kugena umukinnyi wa filime uzahiga abandi.

Si abakinnyi ba filime gusa bazahabwa ibihembo, kuko harimo n’icyiciro cy’ikinamico, urwenya, ababyinnyi b’indirimbo zigezweho n’ibindi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Bahavu yamenyesheje abakunzi be ko adahatanye mu bihembo ‘Inganji Awards “mu byiciro byose.”

Muri iri tangazo, umugabo we Ndayirukiye Fleury yavuzemo ko nk’umujyanama we “Ntitwigeze tuganirizwa n’abategura ibi bihembo, bityo nta makuru ahagije dufite kuri iri rushanwa, bijyanye n’ibyo bagenderaho mu gutanga ibihembo, ndetse se n’ibindi bisabwa.” Yungamo ati “Ku bw’izo mpamvu twafashe icyemezo cyo kutitabira.”

Yanavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wa Bahavu binyuze mu kigo BahAfrica Entertainment, mu rwego rwo gukomeza gufasha abiyumvamo impano mu ruganda rwa Cinema, no kubafasha kubona amahirwe yo kugaragaza impano zabo, binyuze mu kubahugura, kubigisha no kubaha umwanya bakagaragaza ibyo bashoboye binyuze muri filime zirimo nka ‘Impanga TV’, ‘ABA OTT’ n’izindi.

Bahavu wamamaye muri filime zirimo ‘Impanga’ yari ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime mwiza w’umwaka (Best Film Actress of the year), ahatanye na Igihozo Mireille Nshuti uzwi cyane muri filime ‘Behind’, Kayonga Gatesi Divine uzwi cyane muri filime ‘Kaliza wa Kalisa’;

Joseline Niyonsenga ugezweho muri iki gihe binyuze muri filime ‘Ibanga’, Nyambo Jesca uzwi muri filime ‘Ibanga’ n’izindi, ndetse na Irakoze Sandrine Swallah uzwi cyane muri filime ‘Inzira y’Umusaraba’, Umunyana Analisa uzwi nka Mama Sava, Madederi wo muri Papa Sava, Nkusi Linda uzwi nka ‘Keza’ muri filime ‘Bamenya’ n’abandi.

Abarimo Mugisha Emmanuel [Kibonge], Ishimwe Angelo uzwi nka Muhinde, umunyarwenya ‘Pilate’, Japhet Mazimpaka ndetse na Tuyishime Senegalais uzwi nka Mushumba, bahataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Stand Up Comedian of the year/Male) .

Mu banyarwenya b’abakobwa bahataniye igikombe mu cyiciro “Best Female Stand Up Comedian of the year) harimo Kaduhire, Benitha Mahrez ndetse na Izabayo Bonette.

Ni mu gihe Benimana Ramadhan uzwi nka ‘Bamenya’, Nkundabose Emmanuel [Manu], Musengimana Eugene [Prof Mbata], Kazungu Emmanuel [Mitsutsu], Nsabimana Eric [Dr Nsabi], Nyaxo, Burikantu na Buringuni bahataniye igikombe mu cyiciro (Best Acting Comedian of the year/Male).

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul March 6, 2025 January 15, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

FPR Inkotanyi ni umuryango w’abanyarwanda si Ishyaka Gasamagera Wellars

June 4, 2024
Imikino

Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu

February 16, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Shaddy Boo yashimangiye ko ibirori yateguye I Rubavu bizagenda Neza nyuma y’ibyabaye

February 22, 2023
Imyidagaduro

El Classico yateguye igitaramo cyo gusezera ku banyeshuri yise Bye Bye Vacance

September 21, 2023
Imikino

Amavubi yitegura amajonjora y’igikombe cy’isi yahamagaye abakinnyi

November 5, 2023
Andi makuru

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo

April 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?