SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Musambira :Batatu bakomerekeye mu mpanuka ikomeye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Musambira :Batatu bakomerekeye mu mpanuka ikomeye
Andi makuru

Musambira :Batatu bakomerekeye mu mpanuka ikomeye

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: January 14, 2025
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, mu Karere ka Kamonyi ahitwa i Musambira munsi ya Paruwasi Gatulika Musambira, habereye impanuka ikomeye. Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko batatu bakomeretse bikomeye mu gihe Umunani bakomeretse byoroheje.

Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka zagonganye zirimo imodoka itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Kigali.

Amakuru avuga ko uwari utwaye imodoka ya Vigo ntacyo yabaye mu gihe imodoka yari itwaye abagenzi ya RFTC, abari bayirimo bose bajyanwe kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamirije yatangarije umunyamakuru wa Ahupa Visual Radio  ko impanuka yabereye mu kagali ka Nyarusange – Karengera mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ahagana saa tanu z’amanywa.

Yagize ati: “Habereye impanuka y’imodoka ya Pick up Toyota Vigo irimo abantu 4, yavaga i Muhanga yerekeza Kigali umushoferi ageze i Musambira yataye umukono we yakabaye agenderamo agonga imodoka ya Toyota Coaster babisikanaga irimo abantu 28 ayisanze mu mukono wayo hakomerekamo bikomeye abantu 3, hakomereka byoroheje abantu 8 na bo bagiye bataha nyuma yo kwitabwaho n’ibitaro.”

SP Kayigi yavuze ko impanuka yatewe n’inyuranaho ryakozwe nabi no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi wari utwaye Toyota Vigo wataye umukono.

Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika bityo bakirinda umuvuduko no kunyuranaho nabi mu gihe batwaye kugira ngo birinde impanuka kandi barinde n’abandi basangiye gukoresha umuhanda.

Akomeza agira ati: “Mwirinde uburangare no kwirara bigaragara kuri bamwe mu bakoresha umuhanda.”

HUYE :Impanuka y’ikamyo ebyiri yangije byinshi
Ange Kagame yashimangije alubumu ya Ruti Joel yise Musomandera
Lt Col Willy Ngoma wa M23 yijeje abanyamulenge ko ntawuzabakoraho
Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 89
Tonzi abaye umuhanzi wa mbere uririmba indirimbo zo guhimbaza ugurishije alubumu ye Miliyoni y’amanyarwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Wild Pokies Australia Real Money

May 28, 2024

When Do Pokies Open In Regional Victoria

February 25, 2025

Russian Roulette Gambling

May 28, 2024

How To Play Video Slots In Ireland Legally

January 19, 2017

Zoome Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Ie Casino Guide

September 20, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?