SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/14 at 11:32 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, baganira ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ku mugoroba wo ku wa 13 Mutarama 2024, mu itangazo ryavugaga ko bahuriye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Aba bayobozi bombi bitabiriye inama ya ’Abu Dhabi Sustainability Week’ igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, inzitizi zigashakirwa ibisubizo.

Muri iyi nama, hanafatwa ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere.

Hazanarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo wo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n’ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by’irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

Tinubu yari yatsinze amatora ya perezida yabaye muri Gashyantare 2023, aho yatowe n’abantu miliyoni 8,8 ahita asimbura Muhammadu Buhari wari usoje manda ze ebyiri.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka ’Zayed Sustainability Prize awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya 16.

Ibi bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Ibigo bito n’ibiciriritse n’imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi n’abakuru b’ibihugu, ku munsi wa mbere w’iyi nama.

You Might Also Like

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Ubuyobozi n’abakozi b’Inzozi Lotto basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Ahupa Radio January 14, 2025 January 14, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Tom Close agiye kwongera gukora alubumu zindi ziri mu cyongereza

March 5, 2025
Utuntu n'utundi

Gen Mamady Doumbouya yatse abaminisiti bose impapuro z’inzira

February 20, 2024
Imyidagaduro

Harmonize yashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda

April 12, 2023
Imyidagaduro

Shakira agiye gushyira hanze alubumu ye ya 12 yise ”Las Mujeres Ya No Lloran’

February 19, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Tems yahishuye ko ashobora gutaramira mu Rwanda

November 29, 2024
Imikino

Live : Tour du Rwanda 2023:Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira Green Project Bardiani yegukanye Etape ya Huye-Musanze. ( Amafoto)

February 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?