SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Weekend yaciye amarenga yo guhindura izina ry’ubuhanzi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Weekend yaciye amarenga yo guhindura izina ry’ubuhanzi
Imyidagaduro

The Weekend yaciye amarenga yo guhindura izina ry’ubuhanzi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 13, 2025
Share
SHARE

The Weeknd yatangaje ko yagize ikibazo cy’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe nyuma yo kubura ijwi ari ku rubyiniro, bikaba byaramuteye gutekereza kureka izina ry’ubuhanzi rye akifashisha izina rye nyirizina, Abel Makkonen Tesfaye.

 

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Variety, aho uyu muhanzi yasobanuye uko yafunguye umunwa ngo aririmbe, ariko ijwi rye rikanga gusohoka burundu ubwo yari mu gitaramo cyabereye kuri SoFi Stadium i Los Angeles muri Nzeri 2022.

Yavuze ko ijwi rye ryari ‘intwaro ye y’ibanga’, ariko akaza kuribura mu buryo butunguranye, ndetse bikamutera kwibaza byinshi ku buzima bwe.

Ati “Namenye ko nkeneye gufata igihe, nkicara, nkamenya icyabaye, ngasubiza ibintu ku murongo, nkiga ibintu bishya, kandi nkongera nkahera ku ntangiriro. Nari naragize ihungabana ryo mu mutwe, kandi ni byo iyi album yanjye nshya ivugaho cyane.”

Uwo muhanzi w’imyaka 34, ukomoka muri Canada, yavuze ko ijwi rye ritari ryarigeze ribura mbere, n’ubwo yakunze kuririmba afite umuriro cyangwa arwaye cyane biturutse ku bibazo bitandukanye.

Ati “Nigeze kuririmba ubwo nari ndi mu bihe bikomeye, nk’igihe natandukanaga n’uwari umukunzi wanjye cyangwa napfushije umuntu w’ingenzi mu muryango. Nkabura ijwi. Ariko icyo gihe, nashoboye kurwana nabyo nkabirenga.”

Yavuze igihe yabuze ijwi bikamutera ihungabana ibintu byari bitandukanye n’ibindi bihe. Avuga ko icyo gihe, yasobanuriye abamukurikiranaga mu gitaramo ibyarimo bibaho, asaba imbabazi, anasubiza amafaranga, kandi asezeranya abari bitabiriye indi tariki yo gusubukura iki gitaramo.

Ati “Nagombaga kujya imbere yabo ngo babone ko ntashobora kubaha ibyishimo bikwiriye muri icyo gitaramo.”

Yavuze ko nyuma ubwo yasubiragamo amashusho y’icyo gihe, yasanze abari aho batarigeze bamufata nabi, ariko mu mutwe we yumvaga ibintu mu buryo butandukanye.

Nyuma yo gusanga ijwi rye nta kibazo gikomeye rifite, abaganga bamubwiye ko byose byaturukaga ku kibazo cy’ihungabana ryo mu mutwe. Agaragaza ko ibi byamuhaye imbaraga zo gukora album nshya yise “Hurry Up Tomorrow” izasohoka ku wa 26 Mutarama 2025, ndetse na filime iyishamikiyeho izasohoka ku wa 16 Gicurasi.

Iyi filime igaragaramo The Weeknd, Jenna Ortega na Barry Keoghan. Ivuga ku ngorane zijyanye no kumenyekana cyane ndetse harimo n’ibikorwa bihuye n’ibyamubayeho kuri SoFi Stadium.

Yanavuze ko iyi album ishobora kuba iya nyuma agiye gukora akoresha izina The Weeknd kuko atekereza kuzajya akoresha izina rye bwite. Ati “Hari igice cyanjye nshaka guhagarika. Kubaho ngaragara nka The Weeknd … ntabwo byahagarara kugeza igihe ubihagaritse.”

Gusa avuga ko guhindura iri zina rye mu muziki bitavuze ko azaba awuhagaritse. The Weeknd azaba ahinduye izina aje yiyongera ku bandi barimo Kanye West wiyise Ye ariko rikanga gufata, Childish Gambino uheruka kuvuga ko agiye kujya akoresha izina rye risanzwe rya Donald Glover n’abandi.

Mc Darius yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo y’urukundo yise Ihorere
Ifoto ya Bwiza yenda gusomana na Juno Kizigenza ikomeje kuvugisha benshi .
P Diddy agiye gutangira kuburana bwa mbere atambaye imyenda y’imfungwa
Iserukiramuco rya Iwacu na Muzika nyuma y’imyaka isaga itatu rigarukanye n’abaterankunga bashya barimo Inyange na Mtn Rwanda
Mico The Best,Yampano,Eric Senderi Bushali na Niyo Bosco bongerewe mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Which Online Casino In Ireland Has The Highest Payouts

May 28, 2024

What Are The Legal Regulations For Online Casino Spins In Ireland In 2023

May 28, 2024

Free Spins Christmas Lincoln

February 25, 2025

Z Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Neteller Casinos Australia

May 28, 2024

The Top Online Slots And Casinos In Ireland 4K

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?