Mu minsi ishize Polisi yo mu mujyi wa Detrpit muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yafashe icyemezo cyo guta muri yombi umuhanzikazi Nicki Minaj kubera ibyaha yari akurikiranyweho ariko nyuma y’iperereza ryimbitse ubushinjacayaha bwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ubwo busabe bwa Polisi .
Nk’uko byatangajwe na TMZ, Umuvugizi w’ubushinjacyaha muri Detroit yasobanuye ko impamvu yo kwanga gufunga Nicki Minaj ari uko nta bimenyetso bihagije bihari.
Yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bwasabye Polisi gukora irindi perereza ryimbitse, igakusanya ibindi bimenyetso byisumbuyeho.
Mu minsi ishize nibwo Brandon Garrett wahoze areberera inyungu za Nicki Minaj mu muziki, yatanze ikirego cy’uko uyu mugore yamuhohoteye muri Mata 2024.
Garrett ashinja Nicki Minaj ibyaha birimo icyo gukubita, gukomeretsa no guteza nkana akababaro k’amarangamutima. Yabishingiyeho asaba indishyi z’akababaro.
Nk’uko tubikesha bimwe mu binyamakuru by’imyidagaduro muri icyo gihugu, Umuvugizi w’ubushinjacyaha muri Detroit yasobanuye ko impamvu yo kwanga gufunga Nicki Minaj ari uko nta bimenyetso bihagije bihari.