SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jennifer Lopez na Ben Affreck bemeranyije gutandukana burundu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Jennifer Lopez na Ben Affreck bemeranyije gutandukana burundu
Imyidagaduro

Jennifer Lopez na Ben Affreck bemeranyije gutandukana burundu

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 7, 2025
Share
SHARE

Jennifer Lopez wamamaye mu muziki n’umukinnyi wa filime, Ben Affleck bamaze kwemeranya guhana gatanya imbere y’amategeko nyuma y’imyaka ibiri ishize barushinze.

Ibi byamamare byombi byahuriye ku mwanzuro wo kuzasinya gatanya ku itariki 20 Gashyantare 2025 nyuma y’amezi atanu yari ashize batandukanye.

Ni biganiro bagiranye hamwe n’abanyamategeko babo, bemeza ko muri gatanya yabo buri umwe azajyana imitungo yazanye ubwo barushingaga. Bivuze ko nta gabana ry’imitungo rizabaho hagati yabo.

Nk’uko TMZ yabitangaje, Jennifer Lopez yanemeye ko agiye gukura izina ‘Affleck’ mu mazina ye, akazabikora akimara gusinya gatanya. Iri zina yaryongeye mu mazina ye mu 2022 ubwo bari bakimara kurushinga.

Icyakoze ntabwo biramenyekana uko bazagabana inzu y’umuturirwa wabo bafite mu gace ka Beverly Hills muri California, dore ko ubwo bamaraga gutandukana bahise bayishyira ku isoko kuri miliyoni 60$.

Aba bahoze bari muri ‘Couples’ zikomeye i Hollywood barahawe izina rya ‘Bennifer’. Ibyabo byatangiye mu 2000 baza gutandukana mu 2004 ubwo biteguraga kurushinga. Bongeye gukundana mu 2021 banahita barushinga mu 2022. Batandukanye bari bamaze imyaka ibiri gusa bemeranyije kubana akaramata.

Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25
Vava Dorimbogo yashyinguwe mu cyubahiro
Kigali Auto Show igiye kwongera kuba ku nshuro ya 2
Nyuma y’Imyaka 2 Titi Brown agizwe umwere
Social Mula agiye gushyira hanze Alubumu yise Confidence
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Where Can I Download A Free Blackjack Game In Ireland From A Casino

March 13, 2020

Big Wins On Slots Ie

May 28, 2024

Slot777 Casino Real Money

February 25, 2025

Download Pokies Machine Games

May 28, 2024

Fenikss Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Poker Gambling Games

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?