Umuhanzikazi Bwiza umaze igihe mu biruhuko byo gusoza umwaka ku mugabane w’iburayi mu bihugu bitandukanye harimo icy’ububiligi yamaze kwemeranya na sosiyeti itegura ibitaramo mu Bubiligi ya ‘Team Production’, ko ariho azakorera igitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri.
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ateguza abari mu Bubiligi ko tariki ya 8 Werurwe 2025, azahataramira amurika album ye ya kabiri.
Iki gitaramo kiri gutegurwa na sosiyeti isanzwe itegura ibitaramo mu Bubiligi igatumira Abanyarwanda, yitwa ‘Team Production’ y’umugabo Justin Karekezi.
Album ya Bwiza izaba igizwe n’indirimbo 14, yahuriwemo n’abahanzi nka Niyo Bosco, Ray Signature na Allan Toniks bo muri Uganda, n’abandi. Yakozweho naba Producer batandukanye barimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.