Mu gihe isi yose ndetse n’abanyarwanda bizihizaga isabukuru y’ivuka ry’umwana w’Imana Yezu kristu abahanzi Riderman na Bushali bataramiye benshi mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli nziza.
Icyo gitaramo cyabereye muri The Office Lounge ahahoze kwa kwa Jules byari byitabiriwe na Erifmc Semuhungu na Dj Caspi biyobowe na Mc Nario usanzwe umenyerewe mu gusangiza amagambo mu bitaramo
Bushali ubwo yahamagarwa ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zose abari bitabiriye bararabyina bishishimisha benshi nubwo yari avuye mu rugendo ingufu yagaragaje zari ziri hejuru cyane.
Gatsinzi Emery ukunzwe nka Riderman yishimiye kwishimana na banyarwanda anashimira The Office Lounge ku ruhare igira
mu guteza imbere umuziki nyarwanda
Ku ruhande rwa the office lounge Vj Mupenzi yadutangarije ko byari ibyishimo bikomeye kwizihizanya Noheli nziza n’abahanzi
Umuyobozi wa the Office Vj Mupenzi yadutangarije ko muri ibi bihe byo kwizihiza iminsi mikuru myiza aribyo byatumye bategura ibi bitaramo kandi bazakomeza guteza imbere muzika nyarwanda.