SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Kainerugaba Muhoozi yiyemeje kurandura imitwe y’abacanshuro bakorera muri DRC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen Kainerugaba Muhoozi yiyemeje kurandura imitwe y’abacanshuro bakorera muri DRC
Andi makuru

Gen Kainerugaba Muhoozi yiyemeje kurandura imitwe y’abacanshuro bakorera muri DRC

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/17 at 2:39 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko guhera mu kwezi kwa mebere  2025  ingabo za Uganda  zizatangira kugaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari mu duce two mu burasirazuba bwa RDC zikoreramo ibikorwa.

Jenerali  Kainerugaba Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yateguje ibyo bitero abinyujije  mu butumwa ku rubuga  rwa X yahoze yitwa Twitter.

Yagize ati: “Ngiye guha gasopo imwe Abacanshuro b’abazungu bose bakorera mu burasirazuba bwa RDC. Guhera ku wa 2 Mutarama 2025, tuzagaba ibitero ku bacanshuro bose bari mu duce dukoreramo ibikorwa.”

Gen Muhoozi mu bundi butumwa yavuze ko “mu izina rya Yesu Kristo, umwami w’Abachwezi bose, nta mucanshuro w’umuzungu n’umwe uzasigara muri RDC muri iki gihe cy’umwaka utaha.”

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasanzwe haba Abacanshuro b’abanya-Romania bafasha ingabo z’iki gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Uyu mutwe wakunze kubikoma cyo kimwe n’Ingabo zirimo iz’u Burundi, SADC na FDLR ubashinja kugaba ibitero ku baturage.

Uganda ku rundi ruhande isanzwe ifite ingabo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zifatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Kugeza ubu abategetsi b’i Kinshasa ntacyo baravuga kuri buriya butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba.

Uyu musirikare icyakora yateguje ibitero ku bacanshuro bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abategetsi b’iki gihugu bakunze gushinja Uganda n’u Rwanda gufasha umutwe wa  M23 rwihishwa mu gihe wo  ukomeje gufata ibice  byinshi .

You Might Also Like

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Nsanzabera Jean Paul December 17, 2024 December 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruIyobokamana

Iyamuremye Serge n’umugore we Baritegura kwibaruka imfura yabo

September 19, 2023
Andi makuruImikino

Eco Arts ku bufatanye na Ferwafa bateguye ikiganiro n’abanyamakuru ku mitegurire y’Irushanwa rya SECOTO

May 23, 2023
Andi makuru

Kizza Besigye yaburiwe irengero ari muri Kenya

November 20, 2024
Imyidagaduro

Alyn Sano,Levixone, Daddy Andre na Wyre bibagije abanyarwanda imbeho mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction(Amafoto )

April 1, 2023
Imyidagaduro

Teta Diana agiye gukora ibitaramo muri Suisse na Suéde

February 28, 2024
Imyidagaduro

DJ Ira mu byishimo byinshi nyuma yo gutangira gufashwa guhabwa ubwenegihugu yemerewe na Perezida Kagame

March 18, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?