Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024 mu Karere ka Rubavu.
Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda guhindura imyumvire birinda impanuka, bwatangiwemo ubutumwa bwagejejwe ku batwara amapikipiki bakabakaba 1000 bari bateraniye kuri sitade Umuganda.
Ni mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 9 Ukuboza, nabwo ku bufatanye n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) n’abandi bafatanyabikorwa, ubutumwa nk’ubu bwatangiwe mu Karere ka Ngororero na Nyabihu natwo two mu Ntara y’Iburengerazuba, bwitabiriwe n’abatwara moto bagera kuri 600.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abamotari bakangurirwa kugira umuco wo kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabakomeretsa ndetse n’ibijyanye n’ubwishingizi.
Yagize ati: “Abatwara moto ni bamwe mu bagize umubare munini w’abakoresha umuhanda bijyana no kuba bari mu bakunze kwibasirwa n’impanuka ziwuberamo.”
Yakomeje agira ati: “Ubu bukangurambaga bugamije kubagezaho ubutumwa bubakangurira gufata ingamba zo kwirinda impanuka bubahiriza amabwiriza y’umuhanda.
Mu byo tubashishikariza hibandwa ku kwambara neza ingofero y’ubwirinzi (casque) no kuyambika umugenzi, kwirinda gutwara moto banyoye ibisindisha, kudatwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto ku buryo batabasha kureba ikinyabiziga kibari inyuma cyangwa gutwara abagenzi barenze umwe kandi bagatwara gusa igihe bafite ubwishingizi butaratakaza agaciro.”
SP Karekezi yabashishikarije kutifatanya n’abishora mu byaha birimo ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge babifashisha mu kubikwirakwiza, bakazirikana ko bafite inshingano zo kubirwanya batanga amakuru kugira ngo biburizwemo.
Biteganyijwe ku ubu bukangurambaga ku munsi w’ejo buzakomereza no ku batwara moto bakorera mu tundi turere tugize Intara y’Iburengerazuba.