Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukuboza 2024 Nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali yerekeje mu mujyi wa Kampala muri Uganda aho yitabiriye igitaramo kizabera muri ‘Nomad bar and grill’akabyinro gakunze gushokerwamo n’abanyarwanda baba muri uwo mujyi .
akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya ‘Entebbe’, Butera Knowless yakiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kampala bari barangajwe imbere n’Umuvandimwe na Anita Pendo na Kabano Franco uzwi nka Japan usigaye utegura ibitaramo muri icyo gihugu
Butera Knowless agiye gutaramira muri ‘Nomad bar and grill’ nyuma ya Producer Element wahataramiye mu Cyumweru gishize, ku wa 24 Ugushyingo 2024.
Knowless agiye gutaramira i Kampala, nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’, cyabereye muri Leta ya Colorado.
Butera Knowless uri mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda ndetse akaza no mu myanya y’imbere mu bamaze igihe bitwara neza mu muziki, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Uzitabe’.ariko anazwi mu zindi ndirimbo nyinshi yakoze ndetse harimo nizo yakoranye na bamwe mu abahanzi baho muri Uganda .
Byitezwe ko Butera Knowless azataramira abakunzi be ahitwa muri ‘Nomad bar and grill’ kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 nkuko tubikesha abateguye icyo gitaramo