Umugoroba wa tariki ya 29 Ugushyingo 2024 ni itariki itazibagirana mu mateka y’umuhanzi Ikishaka David uzwi nka Davis D kubera igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki kitabirwa n’abaiganjemo abanyamahanga benshi cyane .
Uyu mugoroba wari utegerejwe na benshi cyane cyane abakunzi b’umuziki nyarwanda wari wihariye kurusha indi myinshi muri uyu mwaka .
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi barenga icumi hiyongereyeho icyamamare Nasty C cyo muri Afurika Y’Epfo cyayobowe n’Umunyamakuru wa RBANzeyimana Luckman uzwi nka Lucky afashijwe na Dj Flixx muri iyi minsi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ,Iyo wanyuzaga amaso ku rubyiniro uko rwari rwateguwe wahitaga utekereza ibigiye kuruberaho kuko wabona bibereye ijisho cyane ,wareba uko inkumi zari ziteguye kureba umwami w’amajepfo ugahita ubona ibikurikiraho .
Nyuma y’iminota mike Lucky atangije igitaramo gitangiye nibwo umuhanzikazi Teta Cyuzuzo umaze kumneyekana nka Lissa niwe waririmbye bwa mbere ku rubyiniro atatinze kuko yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka Forever yishimiwe kubera imyambarire ye n’imbyino ze .
Nyuma y’iminota itarenze mirongo 30 yakurikiwe Diez Dola nawe ukomeje kwerekana ingufu nyinshi muri iyi minsi aririmba indirimbo What If yakoranye na Passy Kizito abamuzi bamufasha kuyiririmaba kugeza avuye ku rubyiniro
Ruti Joel waje ku mwanya wa gatatu twatunguwe no kumva abafana be bamusaba gucinya umudiho mu ndirimbo ze nka amaliza,Igikobwa ni zindi ze zakunzwe mu njyana gakondo maze barabyina karahava nawe nubwo atatinze ku rubyiniro yashimishije benshi .
Alyn Sano nkibimaze kumenyerwa na Benshi azi gutegura urubyiniro rwe mu bijyanye n’imibyinire irimo ubuhanga bwinshi niwe waje akurikiye Ruti Joel maze mu ndirimbo ze nka Tamu sana na Head yabyinishije benshi karahava nawe yaje kuva ku rubyiniro nyuma y’iminota mike bari bagenewe.
Umuhanzi Nel Ngabo nawe ukunzwe cyane muri iyi minsi nubwo anengwa na benshikukuba abakunzi be batamubona niwe waje ku rubyiniro kubera imikorere imaze kumenyerwa y’inzu imufasha ya Kina Music yageze ku rubyiniro nk’ibisanzwe ari kumwe na Ishimwe Clement Umuyobozi Mukuru wa Kina Music ,nawe yaririmbye indirimbo ze zikunzwe eshatu arizo Nywe”, “Zoli” na “Molomita” ahita asezera abakunzi be.
Nkuko byari byitezwe na Benshi uwari utegerejwe yahamagawe ku rubyiniro na Lucky ku rubyiniro ,Davis D mu myambaro idasanzwe isa neza yinjiye ku rubyiniro maze ibintu bihindura isura .
Yinjiriye ku Micro” na “Ifarasi”, ashimira abakunzi be ati “Ndabashimira kukona mu myaka 10 mfite abakunzi bangana gutya. Ndishimye! Nagiye mpura n’utuzazane twinshi ariko mwarahabaye, ndabashimira.”
Ubu ni bwo igitaramo cyari gitangiye, abatangiriza kuri “Bon” na “Kimwe Zero”, hanyuma yakira Platini baririmbana indirimbo iyo bise “Jeje”. Yamusize ku rubyiniro undi aririmba indirimbo ze zirimo “Atansiyo” na “Icupa”.
Drama T w’i Burundi ni umwe mu baje gushyigikira uyu muhanzi, aririmba izirimo “Your Love”, “Kosho” na “Chakula”.
Mu gusoza uyu musore yasoreje ku ndirimbo yiswe “Hakuna Mungu Kama Wewe” ya Modest Morgan ashimira Imana ku bwo kuba umwaka ugiye kurangira abari bitabiriye igitaramo bagifite ubuzima.
Umunyafurika y’Epfo Nsikayesizwe David Junior Ngcobo, wamamaye nka Nasty C ari mu bahanzi baririmbye igitaramo kiri guhumuza.
Uyu muhanzi waherukaga mu Rwanda mu minsi mike ishize, yongeye kugaragara ku kibuga cy’indege ku wa 28 Ugushyingo yitabiriye igitaramo cya Davis D.
Uyu musore w’imyaka 27, yagiye ku rubyiniro akurikiye Drama T. bakimuhamagara abantu benshi bahagaze ku ntebe ndetse bamwe bibwiriza gucana amatoroshi, cyane ko amatara yari yazimijwe.
Guhera ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku ya nyuma yaririmbanye n’abari bitabiriye hafi ya bose badategwa.
Hari aho byageze aririmba yitaje abafana nyuma yo gukururwa n’umwe ukuguru bikamurakaza undi akamukubita umugeri.
Yahereye ku ndirimbo yise Sting and Bling, Jack, Gravy, Audio Czzle, Why Me? , Said ye na Runtown yashimishije benshi, Particula yahuriyemo na Major Lazer, DJ Maphorisa, Ice Prince, Patoranking na Jidenna.
Hari kandi izindi nka Hell naw na SMA VOL 1 yakoranye na Rowlene yanasorejeho, ashimira abantu urukundo yeretswe.
Umubyeyi wa Davis D, Jean Damascene Bukuru, ni umwe mu bagombaga kuririmba. Ntabwo yatengushye umuhungu we. Ubwo igitaramo cyari kiri kugana ku musozo, yagiyeho afata indangururamajwi.
Arangije ati “Uyu musore nanjye yantije igitaramo ngiye kubaririmbira.”
Yahise aririmba indirimbo ya 15 mu ndirimbo z’Agakiza, izwi nka ‘Amasezerano Yose’, ashimira abantu batandukanye barimo Bagenzi Bernad. Na Davis D ahita yungamo, ati “Mumushimire ni we wakoze ishusho ya Davis D.”
Davis D yaririmbye indirimbo yise Bermuda afatanyije na Bushali, uyu musore na we akurikizaho indirimbo ye yise Kinyatrap. Nyuma Davis D na Melissa baririmbana indirimbo bahuriyemo bise My Dreams.
Abandi bahanzi baririmbye barimo DJ Marnaud na Danny Na None buri umwe akubita abangura cyane ko benshi bari bamaze gutaha n’amasaha yabafashe.
Davis D yahawe impano na Se, hakatwa umutsima hishimirwa imyaka 10, Davis D amaze akora umuziki.
Bamwe mu bari bitezwe muri iki gitaramo batagaragayemo barimo Bulldogg, Khire, DJ Toxxyk na Davy Scott, ugezweho mu ndirimbo yise Ambulance.
Uretse Nasty C kandi na Davis D nta wundi muhanzi waririmbye indirimbo zirenze eshatu, Bushali yakwa indangururamajwi ubwo yaririmbaga ashaka kurenza igihe yari yagenewe.
Ahagana kw’isaha ya saa sita n’igice nibwo igitaramo cyahumuje bigaragara ko abantu baryohewe cyane ibintu byerekana ko abanyarwanda ndets en’abakunzi ba muzika bakeneye kwongera kubona umwanya wo kwishima amasaha menshi