SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3
ImyidagaduroIyobokamana

Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/13 at 10:27 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Chorale Saint Paul Kicukiro yo muri Kiliziya Gatolika yatangaje ko iri mu myiteguro yo gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo cyayo bise “Great Classic Concert” kizaba ku wa 15 Ukuboza 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ibi bitaramo biba buri mwaka byahawe inyito ya ‘Great Classic’ ahanini bitewe n’uko ariyo njyana bakunda kuririmbamo. Umuririmbyi akaba n’umuyobozi wa Chorale Saint Paul, Nizeyimana Nyituriki Denys, yabwiye InyaRwanda ko bahaye umwihariko ibi bitaramo binyuze mu muziki wa ‘Classic’ kandi ibitekerezo bya benshi bigaragaza ko banyuzwe, ari nayo mpamvu bifuje kubishyiramo imbaraga.

Yavuze ati “Mu bitaramo byacu tuyinjiramo (injyana ya ‘Classic’) cyane tugakora ku bihangano bifite amateka by’abahanzi bakomeye bagize uruhare muri uyu muziki.
Ntituririmba gusa ahubwo tunabyina imbyino zo muri iyi njyana zimenyerewe nka za ‘Waltz’ aho babyina ari ‘Couples’ na za ‘Ballet dances’, haba harimo indirimbo zikoze mu buryo bwa ‘theatres’ zizwi nka ‘Opera’ n’ibindi byinshi abazaza bazafasha kwibonera. Urumva rero ko iyo njyana tuba twayinjiyemo mu misokoro akaba ariyo mpamvu tuvuga ko ari ‘Great Classic Concert’.”

Denys yavuze ko iki gitaramo muri rusange kigamije gutaramira Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’iyi njyana, guteza imbere uyu muziki no kuwukundisha abataragira amahirwe yo kuwumenya, guteza imbere umuco, guteza imbere umuziki wa ‘Classique’ mu Rwanda, gutanga ubutumwa bwiza buzaba buri mu ndirimbo ‘tuzaririmba no kwidagadura’.

Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gitaramo abantu bakwiye kwitega kuzabona udushya tudasanzwe mu bitaramo byatambutse, kandi bitegura no kuzabona indirimbo zakunzwe za Chorale St Paul.

Yungamo ati “Bazitege kunogerwa n’umuziki mwiza ‘Orchestra’ izabacurangira, aha ndavuga ‘Orchestra’ ya Classic na ‘Orchestra’ ya Band. Yavuze ko ashingiye ku buhanga bamaze kugaragaza muri ibi bitaramo bagiye bakora buri mwaka, ntawashindikanya ko igitaramo cy’uyu mwaka kizagenda neza.

Avuga ati “Kuzaririmba neza byo ntawabitindaho abadukurikira bamaze kubimenyera, bazitege kandi kubyina n’indirimbo zisanzwe z’iwacu mu Rwanda dukunda zaba iza gakondo na Karahanyuze

Umuziki wa ‘Classic’ urazwi cyane ku isi, ukunda kwandikwa mu manota, ugasomwa mu manota ukanaririmbwa mu majwi ahanitse.

Indirimbo yubahiriza Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), iririmbwa kandi icuranze muri aya majwi.

Chorale Saint Paul ifite intego yo gufasha abakilisitu gusingiza Imana ibinyujije mu ndirimbo, yashinzwe mu mwaka wa 2009 bivuye ku gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean Bosco Kicukiro.

Imenyerewe mu muziki wa Classic ukorwa n’abahanga mu miririmbire, aho wandikwa mu manota asobanutse y’umuziki kandi ukaririmbwa mu majwi ahanitse yiharirwa n’abitoje ku rwego rwo hejuru.

Zimwe mu ndirimbo za Chorale Saint Paul zizwi na benshi harimo nka ‘Mariya ni umubyeyi w’abakene’, ‘Umubyeyi uturutira bose’, izaririmbiwe amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United n’izindi.

Iki gitaramo ‘Great Classic Concert’ kizaba guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Aho b kwinjira bizaba 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, ndetse na VVIP/Table y’ibihumbi 250,000 Frw. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com.

You Might Also Like

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Judith Niyonizera mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugabo we King (Amafoto)

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Bwiza yashimiye abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bemeye gukorana nawe kuri Album 25 Shades

Nsanzabera Jean Paul November 13, 2024 November 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibitaramo bya Mico The Best iburayi byigijwe inyuma

September 13, 2023
Imyidagaduro

Yvanny Mpano agiye gukorera igitaramo cy’abakundanye I Dubai

January 16, 2025
Andi makuru

Raila Odinga yoherejwe muri Sudan y’Epfo nk’intumwa idasanzwe ya Kenya

March 28, 2025
Imyidagaduro

Harmonize yashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda

April 12, 2023
Andi makuru

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zongeye kwibasira ingabo z’U Rwanda ngo zive muri DRC

May 18, 2023
Imyidagaduro

Javanix yakoranye indirimbo na Mr Nice bise Hakuna Noma (Video)

January 16, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?