Umuhanzi Yvanny Mpano umwe mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo nyishi zishingiye ku Rukundo agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu mujyi wa Duabi muri Letaza zunze ubumwe z’abarabu aho yatumiwe n’agakoni Entertainment isanzwe itegura ibitaramo muri icyo gihugu .
Nkuko ubuyobozi bw’agakoni entertainment kabitangaje mu mafoto n’ubutumwa buteguza abanyarwanda baba muri dubai biteganyijwe ko Yvanny Mpano ko azakorera igitaramo cy’abakundanye I Dubai ku tariki ya 15 Gashyantare 2025 mu rwego rwo kwishimana n’abakunda bazaba bizihije umunsi wabo ku tariki ya 14 uko kwezi .Mu kiganiro kigufi na Batman umuyobozi w’agakoni Entertanment yadutangarije ko nyuma yo gufata icyemezo cyo gukomeza guteza imbere muziki nyarwanda abinyujije mu gutumira bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda muri Dubai .
Yakomeje atubwira ko nyuma yaho mu myaka yashize yagiye yibanda ku njyana ya Hip Hop cyane aho yatumiye bamwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda nka Bull Dogg ,Riderman, Green P, P Fla na bandi benshi bagiye bataramira muri icyo gihugu .
Yavuze ko uyu mwaka abakunzi ba muziki nyarwanda bamusabye ko yabazanira na bandi bahanzi baririmba izindi njyana akaba ariyo mpamvu bahereye kuri Kevi kade mu mpera z’umwaka ushize ,ubu bakaba baratekereje ku bakundana babona uwo bazatumira uyu mwaka ari Yvan Mpano ku munis w’abakundana kubera indirimbo ze nyinshi zifasha benshi bakundana nyuma y’ibiganiro bagiranye nawe .
Bitanganyijwe ko yvan mpano azagera Dubai mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare aho bateganya kuzamufasha mu bindi bikorwa bye bya muziki harimo no gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nshya ataganya gushyira hanze mu minsi ya vuba .
Yvan Mpano yamenyekanye cya mu ndirimbo z’urukundo nka Ndabigukundira ,Amateka,Waruzuye ,C’est La Vie yakoranye na Social Mula ,Mama Lolo ni zindi nyinshi zagiye zikundwa na benshi mu banyarwanda
Igitaramo cya yvan Mpano I Dubai cyiswe Valentins’s Night biteganyijwe ko kizaba tariki 15 Gashyantare 2025 kikabera muri Matrix African Club I Dubai aho kwinjira bizaba ari amadiramu 50 ahasanzwe n’amadiramu 100 muri VIP .