SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya
Imikino

Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/30 at 10:44 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuryango wa Rayon Sports watangaje ko tariki 16 Ugushyingo 2024, hateganijwe Inama y’inteko rusange yawo izanatorerwamo abayobozi bashya bawo, mu gihe habaye hanashyizweho akanama kayitegura.

Ni inteko rusange igiye guterana nyuma y’igihe benshi bibaza ahazaza h’uyu muryango, nyuma y’aho uwari uw’uyoboye Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle yeguye kuri izi nshingano, habura igihe gito ngo manda ye irangire, dore ko yarangiye tariki 24 Ukuboza 2024.

Kugeza ubu, ibyishimo ni byinshi ku banyamuryango ba Rayon Sports n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports FC by’umwihariko, nyuma y’ibivugwa ko abahoze bayobora iyi kipe bongeye gushyira hamwe ngo bateze imbere iyi kipe ikundwa n’abatari bake.

Ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, nibwo inkuru yo kuba aba bagabo barimo abatarabonaga ibintu kimwe bahujwe na Minisitiri wa Siporo, Bwana Richard Nyirishema ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bwana Alphonse Munyantwari; baganirizwa uko bakongera gukorera hamwe no gufatanya kugira ngo bateze imbere iyi kipe.

Nyuma yo kuganirizwa, bivugwa ko bahawe umwanya ngo bishakemo akanama kabayobora by’agateganyo ngo bategure imikino iyi kipe ifite mu minsi ya vuba, ndetse banasubiremo amategeko agenga uyu muryango bishyira ku nama y’Inteko rusange; bemeza ko Bwana Paul Muvunyi abayobora, akungirizwa na Sadate Munyakazi batacanaga uwaka, hakaba kandi Gacinya Chance Denys ndetse na Me Zitoni P. Claver ngo abagire inama mu by’amategeko.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, Association Rayon Sports yagize iti:

“Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo bose ko buri gutegura inama y’Inteko rusange izaterana ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti:

“Iyi nama iteganijwemo amatora ya Komite Nyobozi izasimbura komite icyuye igihe yarangije manda tariki 24 Ukwakira 2024. Andi makuru tuzayabamenyesha mu itangazo ritaha.”

Iyi Nteko rusange ije ikenewe, gusa hari abibaza uko amatora azakorwa dore ko kugeza ubu amategeko shingiro ya Rayon Sports avuga ko hatora abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), hakaba hari abavuga ko ibi byahinduka; ni mu gihe kandi iyi kipe izwi ku kazina ka Gikundiro hari igitekerezo ko yashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane

You Might Also Like

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi

Nsanzabera Jean Paul October 30, 2024 October 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ange Kagame yatangaje amazina y’abana be ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko

July 20, 2023
Utuntu n'utundi

M 23 ikomeje kwigwizaho intwaro zikomeye yambuye Ingabo za FARDC

October 25, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we wa Guinée-Conakry

December 4, 2024
Imikino

CAN 2023 : RDC na Tanzania zisanze mw’itsinda rimwe

October 13, 2023
Andi makuruIyobokamana

Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’

April 21, 2025
Ikoranabuhanga

USA:Ikigo cya Apple na guverinona bakomeje kwitana ba mwana

March 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?