SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: PDiddy yikomye inzego za Leta ashyize ubuzima bwe mu kaga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > PDiddy yikomye inzego za Leta ashyize ubuzima bwe mu kaga
Andi makuru

PDiddy yikomye inzego za Leta ashyize ubuzima bwe mu kaga

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 10, 2024
Share
SHARE

Icyamamare mu njyana ya  Hip Hop Sean “Diddy” Combs umaze iminsi ari mu butabera akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gufata abagore ku ngufu, yashinje inzego zishinzwe umutekano muri Amerika n’abashinjacyaha, gushyira hanze amakuru y’ibyo aregwa mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo hangizwe isura ye.

Ibi byagarutsweho n’abunganira uyu muhanzi mu kirego batanze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira.

Marc Agnifilo na Teny Geragos bunganira uyu muhanzi bavuga ko gushyira hanze aya mabanga byangije byinshi, bikaba byazatuma atabona ubutabera buboneye. Bavuga ko hakwiriye gukorwa iperereza kuri iyi myitwarire ya zimwe mu nzego z’umutekano.

Aba banyamategeko b’uyu muhanzi batunga agatoki ku mashusho ye yagiye hanze akubita Casandra Ventura wamenyekanye nka Cassie, bahoze bakundana.

Aya mashusho yashyizwe hanze na CNN muri Gicurasi uyu mwaka bituma uyu muhanzi asaba imbabazi nyuma yo kujya hanze kwayo.

Diddy wafunzwe ku wa 16 Nzeri uyu mwaka, ahakana ibyaha aregwa byose. N’ubwo bimeze gutyo ariko urukiko rwanze ingwate yatanze ya miliyoni 50$ kugira ngo aburane ari hanze.

Marc Agnifilo wunganira uyu muhanzi yatangaje ko bashaka ko urubanza rwe rwihutishwa. Ati “Leta yaramufunze, ishaka ko aguma muri gereza ariko tugiye gukora buri cyose gishoboka kugira ngo urubanza rwe rwihute.”

P.Diddy akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.

Inama ya Guverinoma yemeje izamurwa ry’umusoro ku nzoga n’itabi
Bimwe mu bibazo bitegereje uzasimbura Papa Francis
APR FC yamaze impungenge abakunzi bayo ku mvune ya Pitchou
Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira
Abaturage bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi bishimiye amazu bagiye gutuzwamo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Casino Tricks

May 28, 2024

No Registration Slot Sites Ie

August 25, 2019

Free Gambling And Ireland Banks

May 28, 2024
Andi makuru

Bidasubirwaho Ingabo za M23 nizo zirinze Goma n’umupaka n’u Rwanda

January 29, 2025

Huff And Puff Pokie Machine

February 25, 2025

Nearest Pokies Venue

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?