SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi
Andi makuru

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 10, 2024
Share
SHARE

Umushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’urukozasoni.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yadutangarije ko uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yagize ati “Nibyo koko aba bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje hanakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Amakuru ahari avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umwe mu bantu basengeraga muri ‘Zeraphat Holy Church’ ari we watanze ikirego arega umuyobozi waryo ko yamusabye miliyoni 10Frw, amwizeza kumusengera indwara yaramaranye igihe kirekire igakira.

Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.

Yagize ati “Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo bakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni ndetse n’uko ayo mafoto yabonetse.”

Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze miliyoni 5Frw.

Iki ni igihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange.

Ni mugihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu bose kugendera kure ibikorwa byose biganisha mu gukora ibyaha.

Ati “Buri muntu wese asabwa kubahiriza amategeko y’Igihugu. Ku buryo bw’umwihariko Abavugabutumwa barasabwa kwirinda ibintu byose biganisha ku gukora ibyaha n’ibindi bikorwa byose bigayisha umurimo bakora. Nibabe intangarugero mubyo bakora byose.”

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu
Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Trump yasuye Ikirombe cya Trinity Metals i Rulindo
U Rwanda n’Ububiligi byahagaritse amasezerano byari bifitanye
RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma Nelly Mukazayire agirwa Minisitiri wa Siporo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Plex Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Magic Moon Slot Machine

May 28, 2024

Highest Percentage Payout Slot Machines

May 28, 2024

Amstel Pokies

May 28, 2024

Slots 7 Casino Login

May 28, 2024

Leovegas Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?