Kera kabaye nyuma y’igihe bihwihwiswa, umuhanzikazi Sheebah Karungi yashyize yemeza ko atwite inda nkuru ndetse yitegura kwibaruka imfura mu minsi ya vuba.
Uyu muhanzikazi yemeje aya makuru binyuze mu mafoto yashyize hanze nyuma y’igihe kinini yari amaze abisha itangazamakuru kuva muri Nyakanga aho benshi bibazaga ku miterere ye bakamubaza niba atwite ariko we akabikana.
Aya mafoto ya Sheebah asohotse mu ijoro ryo kuri wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024 ari mu gitaramo yakoreye ahitwa Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala cyitabiriwe n’abakunzi benshi.
Abahanzi barimo Spice Diana, Cindy Sanyu ni bamwe mu bahamije ko Sheebah yari atwite nubwo we yari yarabigize ibanga ahishuye ku munsi we w’igitaramo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwateye inda Sheebah Karungi , gusa mu minsi ishize aherutse gutangaza ko adateze kubana n’umugabo mu nzu imwe bitewe n’uko yiyumva.
Sheebah ubwo aheruka i Kigali mu gitaramo yahakoreye muri Kanama 2024 muri Camp Kigali yabajijwe niba atwite nabwo abihakana yuvuye inyuma gusa abamubonye mu gitaramo bavuga ko yari afite umunaniro ariko yakoze ibishoboka byose arawuhisha.