SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/02 at 10:55 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Latvia, Perezida Edgars Rinkēvičs bagirana ibiganiro.

Ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Latvia.

Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati yabo, Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs banitabiriye ibiganiro byahuje amatsinda y’abayobozi batandukanye muri ibi bihugu bibiri.

Ni Ibiganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.

Ubwo yageraga muri Latvia, Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage y’icyo gihugu.

Byitezwe kandi ko azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n’abari munsi ya miliyoni ebyiri z’abaturage. Hejuru ya 50% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw’imbaho muri rusange.

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul October 2, 2024 October 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame

August 5, 2024
Imyidagaduro

Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena

August 12, 2023
Andi makuru

Ambasaderi Mukaruliza Monique yitabye Imana

March 31, 2024
Andi makuru

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo

April 28, 2025
Andi makuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukoresha Drone gucunga umutekano wo mu muhanda

January 4, 2025
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

May 6, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?