SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kevin Kade yatumiwe mu gitaramo cya Deira Party i Dubai
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kevin Kade yatumiwe mu gitaramo cya Deira Party i Dubai
Imyidagaduro

Kevin Kade yatumiwe mu gitaramo cya Deira Party i Dubai

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/25 at 6:12 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ngabo Richard amazina nyakuri ya Kevin Kade, yatumiwe mu gitaramo cyiswe Deira Party  muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai ku wa 09 Ugushyingo 2024.

Kevin Kade akazataramira i Dubai ku butumire bwa sosiyete yitwa ‘Agakoni Present’ isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda bakorera ibitaramo mu bihugu by’Abarabu.

Uyu muhanzi akaba azataramira abafana n’abakunzi be mu gitaramo ’ aho byitezwe ko agomba guhurira ku rubyiniro n’abandi barimo DJ Mico, DJ Traxx, Zeek, Demo, DJ Manasa ndetse na MC Robot.

Azaririmbira mu kabyiniro kazwi nka ‘Matrix African Club’ ahasanzwe hataramira abahanzi bakomeye kaba mu gace ka Deira  mu mujyi wa Dubai agace bizwi ko gatuyemo abanyarwanda  benshi  bakunda  umuziki nyarwanda .

Kevin Kade agiye gutaramira i Dubai nyuma y’uko umuraperikazi Young Grace nawe mu mpera z’icyumweru yahaye ibyishimo abakunzi b’umuziki we babarizwa muri uyu mujyi kandi akaba atari we wenyine umaze gutumirwa  n’agakoni Entertainment kuko hari abandi bahanzi nyarwanda bakomeye  bataramiye i Dubai nka  Riderman.P Fla,Green P. na bandi benshi bakora  injyana ya Hip Hop.

Batman wateguye iki gitaramo  yatarangarije  umunyamakuru wacu uri Dubai ko batumiye Kevin Kade kubera ‘ubuhanga afite mu muziki no kuba abafana be baba  Dubai baramusabye cyane’.

Akomeza ati ‘Impamvu twatumiye Kevin Kade ni uko abakunzi be benshi badusabye twamuzana akabataramira I Dubai. Kandi gahunda yanjye ni ugushyigikira umuziki w’Abanyarwanda, n’ubwo nshyize imbere guteza imbere Hip Hop ariko icya mbere ni umuziki w’Abanyarwanda.”

“Abantu benshi badusabye ko twatumira Kevin Kade. Tukaba twizeza abakunzi ba muzika ko abantu bakwitega igitaramo cy’amateka gifite icyo kizazamura ku ruhande rwa Kevin Kade ndetse no ku ruhande rwacu  nk’abategura ibitaramo hano muri  Dubai .”

Umuhanzi Hiriri Koco akorera umuziki I Dubai
Umuhanzi Hiriri Koco akorera umuziki I Dubai
Skapado nawe asigaye akorera umuzikiI Dubai

 

Umuhanzi Hiriri Koco akorera umuziki I Dubai
Ice The Rapper ni umwe mu basore bari kwiyerekana neza I Dubai
Kevin Kade nibwo bwa mbere agiye gutaramira I Dubai

You Might Also Like

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Nsanzabera Jean Paul September 25, 2024 September 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Lionel Messi yaciye agahigo ko guhembwa amafaranga menshi muri Amerika

October 25, 2023
Imyidagaduro

Igitaramo cya Swangz Avenue All Star kimuriwe umwaka utaha

December 16, 2024
Imikino

Mu ikipe y’igihugu amavubi hatumijweho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi!

November 8, 2023
Andi makuru

Kwibuka31: Guverineri wa Leta ya Texas yakomoje kw’ isomo Abanyamerika bakwiye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

April 9, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakebuye abishyuza amazu mu madorali

January 10, 2025
Andi makuru

Ihuriro ry’abaskuti ba kera bageneye inkunga abana 48 biga muri GS Gasabo

February 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?