SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuraperi Rich Homie Quan yitabye Imana azize ibiyobyabwenge
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuraperi Rich Homie Quan yitabye Imana azize ibiyobyabwenge
Imyidagaduro

Umuraperi Rich Homie Quan yitabye Imana azize ibiyobyabwenge

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/06 at 6:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umuraperi w’Umunyamerika Born Dequantes Lamar wamamaye nka Rich Homie Quan cyangwa se RHQ, yitabye Imana ku myaka 34.

TMZ yatangaje ko yahawe amakuru yemeza ko uyu musore wakomokaga muri Atlanta yapfuye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Umuryango w’uyu muhanzi wabwiye iki kinyamakuru ko washenguwe bikomeye n’urupfu rwe rwatunguranye.

Ntabwo icyateye urupfu rwe kiramenyekana gusa mugenzi we Boosie Badazz, yanditse kuri X ko ashobora kuba yishwe no gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero.

Rich Homie Quan yatangiye kumenyakana mu 2013 biturutse ku ndirimbo ye yitwa “Type of Way” yanagaragaye ku rutonde rwa “Billboard Hot 100” iza ku mwanya wa 50 yakurikiwe n’izindi zakunzwe zirimo “Flex (Ooh, Ooh, Ooh)”, “Ride Out” n’izindi.

Rich Homie Quan yakoranye n’abandi baraperi bo mu Mujyi wa Atlanta avukamo barimo 2 Chainz na Jacquees ndetse yanakoranye na Young Thug mu mushinga w’indirimbo yiswe “Rich Gang” ya Cash Money Records.

Asize abana babiri barimo uwitwa Royal Lamar ndetse na Devin D. Lamar.

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul September 6, 2024 September 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet yavuye mu bihembo bya Inganji Awards

January 15, 2025
Imyidagaduro

Producer Li John  Aritegura gushyirira hanze alubumu 4 icyarimwe

June 14, 2023
Imyidagaduro

Decent Entertainment ya Muyoboke Alex yateguye igitaramo Iryamugabe ku munsi wo kwibohora

June 22, 2023
Andi makuru

Perezida Pierre Buyoya yashyinguwe mu gihugu cye nkuko yari yarabyifuje

July 18, 2024
Andi makuru

Abanyarwenya Kigingi na Dr. Hilary Okello batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ya Gen Z Comedy

March 1, 2024
Iyobokamana

Minisitiri w’intebe w’ubutaliyani Georgia Meloni yemeje ko Papa Francis ameze neza

February 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?