SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye Abamotari kwirinda ubusinzi no gukora amakosa mu muhanda .
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye Abamotari kwirinda ubusinzi no gukora amakosa mu muhanda .
Andi makuru

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye Abamotari kwirinda ubusinzi no gukora amakosa mu muhanda .

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: September 4, 2024
Share
SHARE

Mu  gitondo  cyo kuri  uyu wa  Gatatu  tariki 04 Nzeri 2024 Kigali  Pele Stadium  ubuyobozi  bw’umujyi wa Kigali  ku bufatanye na Polisi y’igihugu  ndetse  n’ikigo ngezuramikorere  RURA  bagiranye ikiganiro  n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ku ngamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka.

Ni no  mu rwego rwo gukomeza  gukangurira  abakora akazi ko gutwara abantu kuri  moto  gukomeza  gahunda  ya  Gerayo Amahoro  mu rwego rwo  gukoresha  neza  no  kubugabunga  umutekano  wo mu muhanda .

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa CP Vincent Sano yavuze ko guhera muri Werurwe 2024 kugeza none, moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda. Na none kandi moto 1100 zafashwe kubera amakosa atandukanye mu muhanda. Mu makosa yagarutsweho akunda gukorwa n’abamotari .

Mu makosa  CP  Vincent Sano yavuze akundwa gukorwa  n’abamotari mu muhanda harimo Guhisha nimero ziranga ikinyabiziga ,Gutwara moto basinze ,Kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda ,Guca mu mihanda utemerewe kunyuramo ,Gutwara badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa yasabye abatwara abantu kuri moto guhesha agaciro umwuga bakora bakirinda amakosa yose yagaragajwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel mu ijambo rye  yabwiye abamotari ko Umujyi  wa Kigali yo kongera  Parikingi  z’Abamotari  hirya no Hino mu bice bitandukanye  kugira bajye babona aho bahagarara igihe  bategereje  cyangwa bakura abagenzi  kuri Moto .

Yavuze kandi ko Umujyi ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu benshi zagira ahantu hagenewe guparika aba motari.

Mu bundi butumwa yabasabye Kugira isuku bo ubwabo ndetse no kugirira isuku ibinyabiziga, Kujya bitabira gahunda za Leta nk’umuganda no kugira uruhare muri gahunda Umujyi wa Kigali ufite yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu rwego rwo kugira Umujyi utoshye kandi urengera ibidukikije n’ibindi.

Bamwe  mu bamotari  bari  bitabiriye  ibyo biganiro batangarije itangazamakuru  ko  bishimiye inama bagiriwe n’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali  ndetse na Polisi y’Igihugu ,bakaba biyemeje  guhindura imyitwarire  mu muhanda nyuma yo  kumva  ko bari mubateza amakosa menshi atera impanuka .

 

Ibiciro by’ibikomoka kuri lisansi byagabanutse mu Rwanda
Ubuhinde :Umunyacanada w’imyaka 32 yafatanywe igihanga cy’ingona
Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya
Perezida Kagame yashimangiye ko insengero zigomba kujya zisoreshwa
Issiaka Mulemba yashyingiranywe n’umukunzi we mw’ibanga
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Casino That Accepts Neteller

May 28, 2024

New Slots In Dublin

May 28, 2024

Flaxi Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Syros Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Phlwin Online Casino Hash

May 28, 2024

Best Way To Win On Pokies Australia

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?