SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi
ImyidagaduroUtuntu n'utundi

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 26, 2024
Share
SHARE

Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family mu muziki, ubu wamaze kwinjira muri sinema; yagaragaje ko abamuteze iminsi ubwo yarongoraga Unyuzimfura Cécile bakomeje gukorwa n’isoni kuko bari bazi ko urugo rwe rutazamara kabiri.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa AHUPA RADIO  aho yavuze umwaka ushize ubwo yarushingaga n’uyu mugore we usanzwe aba muri Canada, havuzwe byinshi.

Ati “Havuzwe byinshi. Hari abavuze ngo ashatse umu-diaspora, buriya ashaka kwirira amafaranga cyangwa se ashaka visa yagerayo agahita amuta. Ariko iyo uri umuhanzi ibintu byose bakuvuga biguha inkuru[…] abanzi bacu bazamura inganzo.”

“Hari abanteze iminsi bavuga ngo urugo rwanjye ntiruzaramba, ubu maze umwaka urenga nkoze Ubukwe, kuko ku wa 5 Kanama uyu mwaka nizihije umwaka ushize ndongoye. Baravuze ngo nta minsi, nta kwezi ariko umwaka urashize. Baracyavuga? Bazakomeza kuvuga se?”

Uyu mugabo avuga ko abantu bitiranya urukundo, kuko ruba rushingiye ku marangamutima kandi bigoye gukina nayo. Agakomeza avuga gushimisha abantu bigorana bityo byinshi bavuga ubu nta na kimwe yitaho.

Ati “Ikindi ntacyo wakora ngo ushimishe abantu. Ukunda umuntu umuruta ngo kariya kana ugiye gufata ku ngufu, washaka ukuruta ngo uriya mukecuru umukurikiyeho iki? abantu banyurwa n’iki? Umwana iyo ari mu nda ya mama we baba bavuga bati iriya nda si iy’uriya mugabo. Umwana akavuka asa na se.”

yavuze ko igisekeje cy’abantu ari uko bavuga umuntu n’iyo bari ku kiriyo.

Ati “Umuntu udatinya no kukuvuga ku kiriyo, ngo yishwe na SIDA ntitumuzi se siyari indaya? Ngo uyu asize abana miliyoni. Ni ibintu bisanzwe.”

Bahati avuga ko we n’umugore nta kibazo na kimwe bazigera bagirana bityo abamutega iminsi bakureyo amaso.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gukora filime ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyamuvuzweho yatekereje nyuma y’ubukwe bwe. Ni filime yise “Diaspora”.

Igaruka ku musore witwa Dave ukundana n’abakobwa babiri umwe yitwa France undi Douce. Douce aba muri Amerika ariko France ari mu Rwanda.

Uyu musore uba mu Rwanda aba ashaka kurya amafaranga ya Douce kugira ngo azarushinge na France. Uwo musore aza kugira ikibazo cy’uko wa mukobwa wo muri diaspora amubwira ko aje mu Rwanda ngo bakore ubukwe.

Urban Boys mu birori bya New Year Party beretswe urukundo rurenze
Prince Kid yafatiwe muri Amerika
Kendo yahuje imbaraga na Racine bashyira hanze indirimbo bise “Keza” (Video)
The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)
Tom Close yashyize hanze indirimbo yise niyo Ikamena yakoranye na Fireman
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Drueckglueck Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Online Real Money Casino Games

February 25, 2025

Online Casinos For Australias

February 25, 2025

Leovegas Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe Garry Conille wa Haïti yegujwe ku mirimo ye

November 11, 2024

Party Casino Deposit Bonus Code

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?