SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzi Kidumu yageze i Kigali yirinda kugira icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’U Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzi Kidumu yageze i Kigali yirinda kugira icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’U Rwanda
Imyidagaduro

Umuhanzi Kidumu yageze i Kigali yirinda kugira icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’U Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/21 at 2:56 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Kidum Kibido kuri uyu wa 21 Kanama 2024 ahagana saa 10h00 nibwo yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje mu gitaramo yateguye.

Ni igitaramo yise “Soirée Dancante” gitegerejwe ku wa 23 Kanama 2024 muri Camp Kigali, cyigamije kwishimana n’abakunzi be igihe kirekire amaze akorera ibitaramo mu Rwanda, aho yemeza ko birenga ijana.

Ubwo yari akigera I Kanombe, yakiriwe n’ubuyobozi bwa Ma Africa bwamutumiye, ndetse n’abakobwa ba Kigali Protocol bamuhaye indabyo.

Mu bandi baje kumwakira barimo Aimable Twahirwa wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Kidum abajijwe ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, yavuze ko igihe kizagera imipaka ikongera igafungurwa, gusa nanone ko icyo kibazo cyireba abanyapolitike cyirenze abahanzi.

Ati “Igihe nikigera ibihugu byombi bizongera bigenderanire abahanzi babe bajya mu bihugu byombi, uretse ko na Rwanda Air ijya mu Burundi. Ikindi kandi, iby’umubano w’ibihugu byombi ntabwo bireba abahanzi kuko hari Abanyapolitike babihemberwa.”

Abajijwe ibanga rituma amaze gukora ibitaramo birenga ijana mu Rwanda, yavuze ko ari uko akora ibintu bye neza kandi agahozaho, abigereranya na restaurant iteka neza ko buri gihe ihorana abakiriya.

Agaruka ku mpamvu adaheruka gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda, yavuze ko vuba aha afitanye indirimbo n’umuhanzikazi Marina Deborah abantu bayitegura.

Mu bindi yatangaje ni uko  mu bindi bimuzanye mu Rwanda ari ukwishimira ibitaramo birenga ijana amaze gukorera  mu Rwanda  akaba yifuje kuza

Yagizwe ati  ‘ndagenzwa no gutamira abanya-Kigali mu gitaramo cyiswe “Soirée Dancente” aho azaba yizihiza ibitaramo birenga 100 ataramira mu Rwanda. Ni mu gitaramo avuga ko gikomeye kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Villaga ahazwi nka Camp Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kidum yavuze ko ashingiye ku mateka afite mu muziki wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yarenze urwego rwo gukora indirimbo za ‘Hit’, ahubwo yubakiye ku bihangano birandaranda ibihe n’ibihe.

Ati “Njye ntabwo ngendera kuri ‘Hit’ ibyo narabirangije, abantu bankundira ‘Experience’ n’i Burundi narabyerekanye. No muri Kenya mazeyo imyaka 30 nta munsi barandambirwa.”

Uyu muhanzi ageze i Kigali mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo esheshatu ku rubuga rwa Spotify, ariko anafite indirimbo imwe yasohotse mu mezi ane ku rubuga rwa Youtube. Ati “Izo zose zizajya ku mbuga zitandukanye, hasigaye ‘Video’ gusa.”

Kidum yavuze ko kuba abashije gukorera i Kigali ibitaramo birenga 100, ahanini byaturutse mu kuba yubaha akazi ke. Ati “Ibanga ni ukumenya akazi kawe, gukora muri ‘restaurant’ ikabona abakiriya bakomeza baza, hanyuma ibanga rikuru rituma abantu bakunda iyo ‘restaurant’ icya mbere ni isuku, icya kabiri ni ibiryo watetse hanyuma na serivisi utanga. Rero serivisi iwanjye ntanga ni nziza cyane. Hanyuma akazi k’iwanjye gafite isuku nta mwanda urimo. Nta kwerekana abantu bambaye ubusa barimo.”

Yavuze ko amagambo anyura mu ndirimbo ze yageze ku bantu benshi kandi abakora ku mutima. Abajijwe abahanzi batanu bakomeye mu Burundi, uyu muhanzi yirinze kugira byinshi atangaza kuko ngo yagiye abivugaho kenshi ugasanga ashwanye na bamwe mu bo atabaga yashyize ku rutonde.

Ni ubwa mbere muri uyu mwaka agiye gutaramira i Kigali. Ariko amaze iminsi mu bitaramo yagejeje mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Amosozi y’urukundo’, ‘Birakaze’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Kumushaha’, ‘Haturudi nyuma’ yahuriyemo na Juliana, ‘Mbwira’ yakoranye na Marina, ‘Nitafanya’ na Lady Jaydee n’izindi.

Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali yacyise ‘Soirée dansante’, agiye kugikora atewe inkunga n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd.

Azataramira abakunze be, ku wa 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugeza Saa Tanu z’ijoro.

Amatike yashyizwe ku rubuga www.maafrica.rw . Ariko ushobora no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money ukanze *182*8*1*932806#. Mur VVIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200Frw iguhabwa n’icyo kunywa, VIP ni ukwishyura ibuhumbi 20 Frw, ariko uguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.

 

 

You Might Also Like

Abamurikamideli 15 nibo batsindiye gukorana na Naf Model Empire

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Nsanzabera Jean Paul August 21, 2024 August 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kanye West (Ye )yikomye abahanzi banze kugira icyo bavuga kwifungwa rya P Diddy

February 7, 2025
Andi makuru

Polisi y’u Rwanda yongeye kwitwara neza mu irushanwa Swat Challenge i Dubai

February 6, 2025
Andi makuru

Dj Brianne yabatijwe mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church,

June 9, 2024
Imikino

Abayobozi Bakuru Muri FERWACY bari gukirikiranwa na RIB

August 22, 2023
Imikino

Christiano yahishyuye ko azareka umupira w’amaguru burundu nawusezeraho

August 28, 2024
Andi makuru

Riderman yashyize hanze indirimbo yise I Miss you kubera urukumbuzi

April 29, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?