SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: HUYE :Impanuka y’ikamyo ebyiri yangije byinshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > HUYE :Impanuka y’ikamyo ebyiri yangije byinshi
Andi makuru

HUYE :Impanuka y’ikamyo ebyiri yangije byinshi

Ahupa Radio
Last updated: 2024/08/08 at 1:27 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba izi modoka zombi buri mushoferi yataye igisate cy’umuhanda agenderamo ajya mu mukono wa mugenzi we imodoka zihita zigongana.

Ati “Impanuka yatewe no kudasatira inkombe y’iburyo bw’umuhanda byakozwe na n’abashoferi bombi”.

SP Kayigi avuga ko abashoferi bari batwaye izi modoka bakomeretse ubu bakaba barimo bitabwaho ku bitaro bya Kabutare.

Iyi mpanuka yangije n’imodoka zombi ndetse n’inyanya zari zipakiwe n’imwe muri zo zinyanyagira mu muhanda.

SP Kayigi agira inama abashoferi yo kutirara mu muhanda kuko biteza impanuka hagati yabo kandi iyo umwe ahunze indi modoka asanga abanyamaguru ku nkengero z’umuhanda rimwe na rimwe bakahabagongera.

SP Kayigi aributsa abatwara imodoka nini zitwara ibintu koroherana mu migendere yabo

kuko iyo hatabayeho gukurikiza amategeko y’umuhanda biteza impanuka ndetse zigwamo abantu abandi bakazikomerekeramo.

Ati “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda n’uburangare kuko usanga hari abakora impanuka bitewe no kurangarira mu bindi bintu birimo kuvugira kuri terefone ndetse bamwe bagatwara banyweye ku bisindisa”.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio August 8, 2024 August 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

APR BBC yasubiriye REG BBC

September 7, 2023
Imyidagaduro

Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 18, 2023
Imyidagaduro

Alyn Sano yiyongereye ku bandi bahanzi benshi bijiye mu bucuruzi bufite aho buhuriye n’umuziki wabo

March 30, 2024
Andi makuru

Umunyamakuru wa radio &Tv10 Pascal Habababyeyi yashyinguwe mu cyubahiro

December 27, 2024
Andi makuru

Polisi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 154

November 11, 2024
Imyidagaduro

1:55AM yashyize umucyo ku bibazo bimaze iminsi bivugwamo

April 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?