Umuramyi Ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no mu karere k’Afurika y’iburasirazuba Israel Mbonyi wari utegerejwe n’isinzi ry’abakunzi b’indirimbo ze ntibabashije kumubona kubari bamutegereje ngo basogongero ku gitaramo cya Bishop Allan Kiuna
Nkuko impapuro zamamaza icyo gitaramo byari biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki ya 10 Kanama 2024 ariko bikaba byari byitezweho ko uyu muramyi yagombaga kugera muri icyo gihugu kuri uyu wa gatandatu 03 Kanama 2024 ariko biza kurangira uwo muramyi atagaragaye muri icyo gihugu .
Mu minsi ishize nibwo Rev Kathy Kiuuna umwe mu bayoboziz b’urusengero rwa Jubilee Christian Church yari amaze iminsi abitangaza ko Israel Mbonyi azaba ari kumwe mbere y’igitaramo ateganya kuhakorera .
Nkuko amakuru atangazwa na Bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko hari gahunda yatumye uyu muramyi atarabashije kugera muri icyo gihugu nkuko byari byavuze .
Ku rundi ruhande umwe mubari gutegura icyo gitaramo Israel Mbonyi azakorera muri Kenya yatangaje ko habayeho impamvu zitateganyijwe ko uyu muramyi agera I Nairobi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kanama 2024 nkuko abakuzni be bari babimenyeshejwe ariko abizeza ko azagera muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Kanama 2024
Uyu mugabo yatangaje kandi ko nta kindahindutse akigera muri icyo gihugu azagirana ikiganiro n’itangazamakuru ritandukanye muri icyo gihugu kandi ko azabona umwnaya uhagije wo kuganira n’abakunzi cyane bamwishimiye mu ndirimbo Nina Siri imaze guca agahigo ko kuba imaze kurebwa n’abantu benshi kuri youtube aho imaze kureba n’abantu barenga miliyoni 55.
Igitaramo cyateguwe Africa Worship Experience cya Isreal Mbonyi azakorera muri Kenya bitaganyijwe ko kizaba tariki ya 10 Kanama 2024 muri Ulinzi Sport Complex iherereye mu gace ka Langata Road