SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Airtel Money Rwanda na Radiant Insurance batangije ubwishingizi bise Ingoboka cash (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Airtel Money Rwanda na Radiant Insurance batangije ubwishingizi bise Ingoboka cash (Amafoto)
Ubuzima

Airtel Money Rwanda na Radiant Insurance batangije ubwishingizi bise Ingoboka cash (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/18 at 2:46 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho Airtel Rwanda cyatangije gahunda yiswe Ingoboka igamije gufasha abarwayi kwishyura ibitaro no kubona uko bagura imiti ariko bakagira n’amafaranga basagura azabondora bakize.

Muri iyi gahunda Airtel izakorana na Radiant Insurance Company mu gufasha abarwayi bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda ya Ingoboka Cash.Kugira ngo ushobora gukoresha iyo gahunda ni ngombwa ko uba uri umukiliya wa Airtel Money kandi ugakanda *182*6*2# ugakomeza…

Airtel Money na  Radiant bavuga ko ibi byakozwe no mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubwishingizi.

Ubu buryo bugabanyijemo uburyo bubiri ari bwo Ingoboka Kashi Y’ubuntu  na Ingoboka Kashi Y’ishyuwe.

Ingoboka Kashi Y’ubuntu iha umurwayi uburyo bwo kwishyura ibitaro amafaranga ya serivisi yahawe umurwayi kandi uwo murwayi akaba yabona na murandasi n’amayinite yo guhamagaza umuntu yishyuye Frw 750  kandi ibi bikaba buri kwezi.

Ubundi buryo ni  Ingoboka Cash Y’ishyuwe, bukaba uburyo buha umukiliya kubona uburyo yihitiyemo bwo kwiyitaho cyangwa kwita ku muryango we akoresheje amafaranga yunguka buri kwezi.

Gahunda ni uko umuntu ukoresheje Frw 750 ku kwezi agura amayinite cyangwa ipaki ya Airtel Money, azajya asubizwa Frw 6,000 kuri buri joro uwo muntu amaze mu bitaro.Ni gahunda itangira nyuma y’iminsi itatu ari kwa muganga.

Icyo Airtel igamije ni ugufasha umuryango kubona amafaranga yawufasha gukomeza kubaho neza no mu gihe umuntu wawuhiraga arwaye.

Umuyobozi w’Ikigo Airtel Money witwa Jean Claude Gaga avuga ko ubuyobozi bwacyo bugamije gufasha abantu kubona uburyo bworoshye bwo kwishyura ibitaro ariko bakagira agafaranga basigarana kazatuma bacuma iminsi.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Radiant Yacu witwa Ovia K. Tuhairwe avuga ko ikigo cye kizakorana na Airtel Money kugira ngo abakiliya bayo barwaye babone uko bagobokwa nk’uko izina Ingoboka ribivuga.

Ubuyobozi bwa Airtel Money  buvuga ko iyi gahunda izagezwa hirya no hino mu Rwanda kugira ngo buri wese yungukirwe nayo.

Ubukangurambaga bwo kwitabira iyi gahunda bwatangirijwe muri Gare yo mu Mujyi rwagati ahitwa Down Town.Umwe mu baturage wari uri muri Gare  yabwiye itangazamakuru acyumva iby’iyi gahunda yumvise ayikunze.

Ati: ” Ninjiye hano nje gutega imodoka ntaha nsanga bari muri iyi gahunda. Barampamagara ngo bambwire ikintu cyamfasha. Naje nsanga bari muri gahunda ya Ingoboka Cash”.Avuga ko nagera mu Ruhango azabishishikariza abandi baturage kuko yumva akamaro kabyo.

Uyu muturage avuga ko burya kwiteganyiriza ari ingenzi kuko ntawe umenya uko ejo azaramuka ameze.

 

You Might Also Like

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Kudasinzira bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Marburg kubakora ingendo

Nsanzabera Jean Paul July 18, 2024 July 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza

February 3, 2024
Imikino

Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman Timber ari mu Rwanda

December 14, 2023
Andi makuru

Umunyeshuri wari uvuye mu Rwanda yaketsweho Marburg bihagarika urugendo rwa Gariya moshi mu budage

October 3, 2024
Andi makuru

Donald Trump yahamagawe mu rukiko mbere yo kurahira

January 4, 2025
Imyidagaduro

Zuby Comedy ryateguje iserukiramuco ry’urwenya I Burundi

June 13, 2023
Andi makuru

Amafoto y’udushya twaranze ubukwe bwa Salongo na Joseline

November 14, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?