Uruganda rw’imideli mu Rwanda numa y’uko ruhawe ingufu nyinshi mu gutunganya no gukora imideli ijyanye n’umuco w’abanyarwanda benshi ndetse inaranga myinshi mu mico y’abanyafurika ibizwi nka Made In Rwanda iyo tuvuzemo abanyamideli ntiwaburamo izina Sonia Mugabo umaze kubaka izina cyane mu gukora imyenda ikunzwe n’abakomeye baturutse kw’isi hose .
Muri iyi nkuru ntago turi bugaruke ku bikorwa bya bya buri munsi ariko turagaruka ku byaranze igikorwa cyo kwiyamamaza k’umukandida w’umuryango FPR inkotanyi Paul Kagame wakunze kugaragara mu myambaro myiza cyane yavuzweho na benshi kubera ubuhanga ikozemo .
Nkuko twabivuze ruguru nyuma yaho umukandida Paul Kagame yegukanye itizinsi ku majwi 99.18 byaje kumneyekana umuntu wari uri inyuma yo kwambara neza kwa Nyakubahwa Paul Kagame mu byumweru bisaga bitatu bazengurutsemo intara hafi ya zose z’U Rwanda uwo ntawundi ni Sonia Mugabo .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane uyu munyamideli Sonia Mugabo yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze ashyiraho amafoto ya Nyakubahwa Paul Kagame menshi agaragaza ibyishimo n’uruhare
yagize mu bihe by’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite cyane cyane kuba yarambitse Perezida Kagame.
Sonia Mugabo yatangaje ko ari ishimwe rikomeye kuba yarambitse Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abahanzi batandukanye mu bihe byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bitatu bibera hirya no hino mu gihugu, imyenda yahanzwe na Sonia Mugabo yafashije benshi kurimba. Umupira wanditseho “Ni Wowe” wararamaye cyane kuko wambawe na benshi barimo abakomeye.
Sonia Mugabo ati: ”Kugira uruhare mu gukorera umukandida wacu Nyakubahwa Paul Kagame imyambaro ya RPF mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora 2024, byari ishema kuri twe. Tumwifurije ishya n’ihirwe.”
Sonia Mugabo ni umunyarwandakazi w’umushabitsi akaba umuhanga mu gutunganya imideli. Yashoye ubumenyi, umwanya n’amafaranga mu gutunganya imideli. Atunganya imyenda y’abagabo n’abagore.
Yinjiye by’umwuga mu ruganda rw’imideli muri 2013, uwo mwaka akaba yaramuritse imyambaro ya mbere muri Kigali Fashion Week, maze muri 2017 ashyira ku isoko ibyiciro bibiri byihariye by’imyambaro.
Mu 2017, Sonia Mugabo yashyizwe na Forbes ku rutonde rwa ba Rwiyemezamirimo 30 bakiri bato bahagaze neza muri Afrika, “30 Most Promising Young Entrepreneurs In Africa 2017”. Imikorere ye mu bushabitsi yabereye urugero benshi.
Uyu muhangamideri w’izina rikomeye mu Rwanda, yavukiye muri Kigali kuwa 05 Gicurasi 1990. Yize muri Green Hills Academy mu Rwanda aza gukomereza muri Lake Forest Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize kandi muri Kaminuza ya Buena Vista aho yakuye impamyabumenyi mu Buhanzi. Sonia Mugabo yashakanye na Diego Twahirwa mu mwaka 2021 ubu bkaba bamaze imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore.