Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwnaya w’Umukuru w’igihugu birimabanije bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare mu bintu bitanduaknye hano mu Rwanda bikomejekwerekana ko byishimiye guhabaw amahirwe yo guherekeza mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR inkotanyi Paul Kagame aho yanyuzeho mu turere dutandukanye muri abo harimo umuhanzikazi Bwiza .
Bwiza uri mu bahanzi bari guherekeza Perezida Kagame muri gahunda zo kwiyamamaza, yavuze ko ari ibintu abona byihuse cyane nk’umuhanzikazi mushya, icyakora ahamya ko byamushimishije cyane ko zari inshingano ze nk’Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.
Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE. Yavuze ko kuba yagera ku rwego rwo guherekeza Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ari ibintu byihuse.
Ati “Urumva umuhanzi utaramara imyaka itatu, uyu munsi nkaba umwe mu baherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi, ntabwo natinya kuvuga ko ari ibintu byihuse gusa binashimishije.”
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bafite indirimbo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie ikaba imwe mu ziri kwifashishwa cyane mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Bwiza yavuze ko yishimiye bikomeye kuba ari guherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi ariko ahamya ko ari n’inshingano ze nk’umunyamuryango.
Uyu muhanzikazi ugiye gutora ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko atari we uzarota umunsi ugera kugira ngo yihitiremo ubuyobozi bumubereye.
Ati “Ni ubwa mbere ngiye gutora, ni amahirwe yanjye kuba ngiye kugira amahitamo ku buyobozi bwanjye, ndizera abantu bumva ibyishimo mfite kuba ngiye gutora bwa mbere.”
Mu butumwa yageneye abakunzi be, Bwiza yavuze ko bakwiye kwitabira amatora ari benshi bityo tariki 15 Nyakanga 2024 bakazahurira kuri site z’itora baha amajwi yabo umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.