Umuhanzi mu ndirimbo zijyanye na gahunda ya Leta n’Uburere mboneragihugu, Mwemerashyaka Emmanuel uzwi nka Nono Star
Yashimiye Perezida Kagame mu ndirimbo yise “ Tora Kagame ” ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame wabaye indashyikirwa mu kubaka ubuzima bw’abanyarwanda.
Mu kiganiro na Ahupa Radio Nono Star yagarutse ku mvano y’iyi ndirimbo, avuga ko yayikoze mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu, uhorana impanuro nziza ku baturage ayoboye.
Ati “Nyuma y’inama n’impanuro,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame adahwema kutugira nk’Abanyarwanda byumwihariko urubyiruko, nagize igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo mushimira”.
Uyu muhanzi ukunze no kugaruka ku ndirimbo z’amatora , yavuze ko yishimira iterambere u Rwanda rugezeho byose rubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame, witanze no mu bihe bikomeye ku bwo guharanira umutekano w’abanyarwanda no kubaka ahazaza habo.
Atangaza ko iyi ndirimbo ayituye abanyarwanda bo mu gihugu n’abari hanze yacyo, ndetse abibutsa ko ibyiza babona mu gihugu babikesha umuyobozi mwiza uharanira inyungu z’abo ayobora.
Mu magambo ye ashimira Umukuru w’Igihugu yagize ati “ Aho yakuye u Rwanda ni habi cyane ariko aho arugejeje ni heza ku buryo bugaragarira Isi yose. Umuntu uzi igihugu cy’u Rwanda mu myaka ishize n’aho rugeze ubu, ndahamya ntashidikanya ko abona umumaro wo kugira ubuyobozi bwiza”.
Ati”Zimwe mu nama zitandukanye akunda kutugira zirimo no gukunda umurimo ndetse tukawukora tuwunoza. Ibyo byatumye numva namwita Umutoza w’Ikirenga, kandi burya ntabwo twahindura ikipe itsinda”.
Yasoje asaba urubyiruko rw’u Rwanda guhagurukana niyonk ku tariki 15 Nyakanga 2024 rukjayana kwitorera intore izirusha intambwe nyuma yaho bakzibyinira intsinzi .