Umuganga w’Umudage Dr Alfred Paul Jahn wameneykanye nka Mona amie wari warihebeye ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu myaka 27 hano mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 87
Uyu mugabo yashinze umuryango Dr Alfred Paul Jahn Foundation wafashije benshi mu rubyiruko mu mujyi wa Kigali gusubira mu buzima busanzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aho yitangaga mu kubashakira aho baba ibyo barya ,amafaranga y’ishuri ni bindi bikorwa by;urukundo byinshi byatumye akundwa n’abanyarwanda nawe yiyemeze kwibera umunyarwanda kugeza ku munsi we wa nyuma mu buzima .
Dr Alfred Paul Jahn mu minsi ishize ubwo yari yasuye abaturage bo mu murenge wa Kigali abashyiriye impano zirimo ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’inshuri ndetse n’imyambaro yagize yabasabye ko yifuza ko yazashyingurwa iruhande rwabo adashaka kujya gushyingurwa iwabo mu budage .
Mu butumwa uyu nyakwigendera yahaye Uwimana Fidele uyubora umuryango nyakwigendera Dr Alfred Paul Jahn yashize witwa Dr Alfred Paul Jahn Foundation akaba n’umwe mu mfura zabanye nawe imyaka yose amaze mu yamusabye ko yamubwirira inshuti ze ko umunsi azaba yitabye Imana nta muntu wazazana indabyo mu muhango wo kumushyingura ahubwo bazayakoresha mu bikorwa bibafitiye akamaro mu buzima bwa buri munsi .
Icyo gihe abaturage ba Rwesero bamweretse ko bakifuza kugumana nabo kandi bifuza ko Imana yakomeza kumurinda indi myaka ariko byari bimeze nkaho yarari kubasezeraho bwa Nyuma .
Dr Alfred Paul Jahn yageze mu Rwanda 1997 yavutse tariki ya 16 Mata 1937 mu budage yakoze mu bikorwa byinshi by’ubuvuzi hano mu Rwanda
Mu itangazo Ubuyobozi wa Dr Alfred Paul Jahn Foundation bwashyize hanze bwatangaje ko Itariki n’igihe cyo kumushyingura bizatangazwa mu minsi iri imbere .Imana Imuhe Iruhuko ridashira