Ikigo gikora akazi ko gucunga umutekano ku bibuga ndetse n’ahabera ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibyamamare mpuzamahanga baza mu Rwanda mu Rwanda, Tiger Gate S Ltd gikomeje gushimwa na benshi kubera ubunyamwuga gikorana .
Iki kigo cya Tiger Gate S Ltd kigizwe n’abasore n’inkumi b’ibigango bamwe bazwi mu Rwanda nka aba bouncer hano mu Rwanda kubera bakunda kugaragara mu bikorwa byinshi bihuriramo abantu ni bindi byinshi bitandukanye bisaba abantu bafite ingufu nyinshi kugira bacunge umutekano wahabereya ibirori .
Iki kigo kimaze imyaka irenga igera kw’icumi igaragara cyane mu bitaramo bikomeye ndetse n’ibindi bikorwa birimo ibirori nk’amakwe, siporo ndetse n’iminsi mikuru y’ibigo bikomeye nka Bralirwa ,Skol,RBA ni bindi byinshi gikomeje gushimwa na benshi mu bayobozi b’ibyo bigo ndetse nabategura ibitaramo kubera ubunyamwuga abakozi bacyo bakorana iyo bahawe akazi ko kurinda umutekano mubyo bateguye .
Umwe mu bateguye igitaramo cya Cyusa Ibrahima yise Migabo Live Concert cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize yadutamgarije ko bishimiye imikorere ya Tiger Gates Security kubera uko bitwaye mu gitaramo cyabo kuva gitangira abantu binjira kugera gisojwe akab avuga ko mu gihe mu Rwanda babona ibigo nka bitanu buhuriza hamwe bariya ba basore b’ibigango tuzi nk’ababouncer byanga bikunze mu Rwanda nta bitaramo byazongera kurangwamo akavuyo ngo abantu batahe binubira uko igitaramo cyari giteguye .
Umunyamakuru nawe utashatse ko tumutangaza izina yatangarije Ahupa Radio ko kuva aho yatangiriye kujya mu birori ndetse n’ibitaramo hano mu Rwanda Ikigo gicunga umutekano kibikora kinyamwuga yabonye ari Tiger Gates S Ltd kubera ko abasore babo nta na rimwe bari bamuhutaza kandi ko bakora ibyo beretsee badahubuka nkuko bizwi na benshi .
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa Tiger Gates S Ltd Bwana Gatete Jean Claude yadutangarije ko yishimiye kuba ibikorwa byabo bishimwa na benshi mu bafatanyabikorwa babo akaba yakomeje avuga ko ubu bagiye gushyiramo ingufu nyinshi kugira ngo serivise batanga irusheho kuba nziza cyane .
Yakomeje avuga ko ibanga ryabo bakoresha na Tiger Gates S Ltd icya mbere ari ikinyabupfura ndetse no kumenya ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi birinda ikintu cyose cyatuma isura y’ikigo cyabo igaragara nabi , yanaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa babo icyizere badahwema kubagirira kandi ko iteka bazajya babaha serivise nziza .