Mu ijoro ryo kuwa 8 Kamena 2024 Cyusa Ibrahim wamamaye mu gukora umuziki gakondo, yakoze igitaramo cye cya mbere agicyerezamo Perezida Kagame cyane ko yari yaranacyitiriye indirimbo ‘Migabo’ yamutuye.
Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, aho umuhanzikazi Chrisy Neat ari we wabimburiye bagenzi be ku rubyiniro maze mu ndirimbo eshatu uyu mugore ukunze kwiyita ‘Nzobe idahanda’ yereka benshi ubuhanga n’ijwi rye rinyura amatwi cyane ko atari henshi yari yarataramiye.
Chrisy Neat usanzwe atunganya umuziki (Producer) mu Ibisumizi, ni umwe mu bize mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda uyu munsi akaba afatanya kuririmba no gutunganya indirimbo z’abandi.
Nyuma y’uyu muhanzikazi hakurikiyeho Mariya Yohana na we ukunzwe n’abatari bake cyane ko ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki.
Mariya Yohana wataramiye abakunzi be binyuze muri nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yavuye ku rubyiniro akurikirwa na Ruti Joel.
Ruti Joel wamaze kwigarurira imitima y’abato n’abakuru, yongeye gushimangira ubuhanga bwe mu muziki, akora ku mitima ya benshi ubwo yasubiragamo indirimbo ‘Low key’ ya Yvan Buravan.
Nyuma ya Ruti Joel, hagombaga guhita hakurikiraho Cyusa Ibrahim, icyakora mbere y’uko ajya ku rubyiniro babanje gucuranga amashusho y’icyivugo cye anacyezamo Perezida Kagame.
Mbere y’uko yinjira ku rubyiniro, habanje gushyirwa igihangano kigaragaza ‘Igipfunsi’ cyamamaye nk’ikirango cy’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora, iki kikaba cyari ikimenyetso cyo kugaragaza ko uyu ari we mukandida Cyusa yumva azashyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ahereye ku ndirimbo ‘Migabo’ yakoreye Perezida Kagame kugeza ku zindi nyinshi ze, Cyusa wanyuzagamo akavangamo iz’abandi bahanzi ndetse na nyinshi zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora Igihugu yataramiye abakunzi be mu gitaramo yaciyemo ibice bibiri.
Ubwo yari arangije igice cya mbere, mu gihe yari agiye kuruhuka, Itorero Inganzo Ngari ryamukoreye mu ngata maze si ugususurutsa abakunzi be karahava.
Cyusa yongeye gusubira ku rubyiniro abanza gushimira umubyeyi we na Nyirakuru bari bitabiriye iki gitaramo ubundi yongera gususurutsa abakunzi be anabasezeraho kuko bwari ubwa nyuma yari agiye ku rubyiniro.