SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Papa Francis yicujije ku magambo yavuze ku bagabo baryamana bahuje ibitsina
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Papa Francis yicujije ku magambo yavuze ku bagabo baryamana bahuje ibitsina
Andi makuru

Papa Francis yicujije ku magambo yavuze ku bagabo baryamana bahuje ibitsina

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey Published May 29, 2024
Share
SHARE

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasabye imbabazi ku magambo byavuzwe ko yavuze atesha agaciro abagabo baryamana bahuje ibitsina, avuga ko atari agamije kugira uwo akomeretsa.

Itangazo Vatican yashyize ahagaragara risobanura ko Papa nta muntu yari agamije gukomeretsa ndetse “asabye imbabazi uwo iryo jambo ryakomerekeje.”

BBC yanditse ko ubwo yari mu nama y’Abepisikopi mu Butaliyani, Papa Francis yavuze ko abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina batagomba kwemererwa kwiga amasomo abinjiza mu mirimo ya gisaseridoti.

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Papa, Matteo Bruni yatangaje ko nubwo iyi nama yabereye mu muhezo ariko yanditsweho ibintu byinshi ndetse Papa yabimenye byose.

Matteo Bruni ati “Papa ntabwo yari agamije kugira uwo ababaza cyangwa gutesha agaciro abagabo baryamana bahuje ibitsina ndetse asabye imbabazi buri wese wababajwe cyangwa wakomerekejwe n’ijambo ryakoreshejwe.”

Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye Papa Francis yagiye atangaza ko abantu bose bahawe ikaze muri Kiliziya Gatolika kuko nta muntu udafite icyo yamarira Isi.

Abashyigikiye Papa Francis batangaza ko hari impinduka zabayeho mu bihe bitandukanye cyane cyane uburyo Kiliziya Gatolika ifata abaryamana bahuje ibitsina n’uburenganzira bahabwa.

Mu minsi mike ishize Papa Francis yagaragaje ko mu bihe bibaye ngomba abaryamana bahuje ibitsina bajya bahabwa umugisha gusa abepisikopi bo mu bice byinshi by’Isi bamaganiye kure iyi ngingo.

 

You Might Also Like

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko

Annette Murava akomeje kugaragaza urukundo akunda umugabo

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

Wakibi Geoffrey May 29, 2024 May 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette bukomeje kuvugisha benshi

February 8, 2023
Imyidagaduro

Riderman yakomoje kukuba aticuza kuba yarabaye umuraperi

November 27, 2024
Imyidagaduro

Knowless yashimangiye ko agarukanye ingufu nyuma yo kwibaruka umwana wa 3

June 14, 2023
Imyidagaduro

Urubyiruko rwibumbiye muri RwOT rwasuye Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari,

July 10, 2023
Andi makuru

Perezida yitabiriye inama yo kwizihiza imyaka 25 EAC imaze muri Tanzania

November 30, 2024
Imyidagaduro

Safi yashyize hanze indirimbo “Valentino “yakoreye mu Brazil bitungura benshi

February 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?