SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo mu Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo mu Amerika
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo mu Amerika

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 29, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abadepite icyenda bo muri Amerika, baganira ku iterambere igihugu cyagize mu myaka 30 ishize, ndetse n’izindi ngingo zerekeye iterambere ry’umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

 

Iri tsinda ry’Abadepite icyenda ba Amerika ryari riyobowe na Depite Bruce Westerman uhagarariye Arkansas, ryaganiriye na Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024 muri Village Urugwiro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko baganiriye ku ngeri zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’izindi ngingo zerekeye iterambere rya Afurika n’Isi.

Rigira riti “Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abadepite icyenda bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bayobowe na Bruce Westerman uhagarariye Arkansas, akaba n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe umutungo kamere mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibiganiro byibanze ku mpinduka z’iterambere zabayeho mu myaka 30 ishize, inzego z’ubufatanye ndetse n’ingingo zifitiye akamaro umugabane n’Isi.”

U Rwanda na Amerika bisanganywe ubufatanye mu ngeri nyinshi zirimo guteza imbere ubukungu, uburezi, ubuzima no mu iterambere ry’abaturage mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) n’indi mishinga inyuranye.

RIB yerekanye Musabyimana Theophile ushinjwa kwihesha imitungo y’abandi
Kevine Kade  yasezeye mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika nyuma yo gutumirwa muri Rwanda Convention USA
.#Kwibuka31 : Nyarugenge: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Camp Kigali n’abahoze ari abasirikare ba FAR bafatanyije n’Interahamwe
Cindy Marvine yafashijwe na Aline Gahongayire gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Wondekura Norwa
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibya M23
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Casino Games That Give You Real Money

May 28, 2024

Where Can I Play Ainsworth Pokies Online In Australia

September 5, 2023

Pokies William St Melbourne

May 28, 2024

Ripple Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Top Online Pokies And Casinos For Australia Players

September 5, 2023

Free Spins Ace Pokies

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?