Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 agatsiko k’abasirikare bari bambaye impuzankano z’igisirikare cya Fardc kageregeje gushaka guhirika ubutegetsi ariko kabanje mu rugo rwa Minisitiri w’ubukungu wungirije Vital Kamerhe ariko kagakomwa mu nkokora n’abashinzwe kumurinda hari andi makuru akomeje kuvuga ko hari abanda bategetsi bakomeye bagomba kwicwa uwo munsi .
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa X (Twitter ) na Minisitiri w’intebe wungirije, Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya DRC, umwe mu bagabye igitero yagaragaye avuga ko Minisitiri w’intebe Judith Sumimwa, VPM akaba na Minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe aribo banyacyubahiro ba mbere bagomba kubanza kwibasirwa nibyo bitero mbere y’uko bajya ku ngoro ya Palais Nationale nkuko ubwo buhamya bwabigaragaje .
Dukurikije ayo mashusho bivugwa ko aho abo bayobozi babiri batuye ari Minisitiri w’intebe niya Minisitiri w’Intebe w’ungirije barokotse ibyo bitero kuko byari bigoranye kumenya aho Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa atuye mu gihe Jean Pierre Bemba we Atari iwe mu rugo
Umuhuzabikorwa w’uyu mutwe nubu utarameyeka ngo witwa ngwiki witwa Ezangi Viatochir Youssouf we yavuze ko yaje muri RDC avuye mu bwongereza akareka ibyo yakoraga byose agakurikira Umuyobozi we Christian Malanga kuko yari yabijeje ko nibafata ubutegetsi we azahita aba Perezida wa Repubulika .
nkuko bakomeje kubitangaza gahunda bari bafite yari iyo kubanza gukuraho Vital Kamerhe gahunda yari gukurikiraho yari ugufata Minisitiri w’intebe Madamu Judith Sumirwa ntibamwice ahubwo bakamukoresha mu gutanganza ko Christian Malanga ariwe Perezida wa Repubulika mushy awa RDC
Nkuko uyu Ezangi Viatochir Youssouf yakomeje abitangaza yavuze ko icy obo bakoraga byari ugukurikiza ibitekerezo bye kuko yababwiraga ko agiye gufata ubutegetsi kuko afite abanyamerika inyuma ye mu gihe byari ukubeshya nta banyamerika yari afite ,ku bijyanye no gukoresha ibendera rya Zayire byari ukwiyambaza akahise kugirango yikize ibibi bya Guverinoma ya Tshisekedi

